14 bafunzwe bazira ibiyobyabwenge

14 bafunzwe bazira ibiyobyabwenge

| | Yasomwe inshuro 194 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu mukwabo umaze iminsi igera kuri itatu wakozwe na polisi y’ u Rwanda wasize utaye muri yombi abantu bagera kuri cumi na bane bazira ibiyobyabwenge.

download-1Bimwe mu biyobyabwenge byafashwe harimo  litiro 157  za Kanyanga, ibiro 31 by’urumogi n’udupfunyika twarwo duto tuzwi ku izina  rya bule 578, ibi bikaba byarafatiwe mu turere twa  Kayonza, Burera, Kicukiro, Gakenke, Gicumbi, Rwamagana, na Kirehe.

Ababifatanywe bafungiwe kuri sitasiyo za Polisi za Mwiri muri Kayonza, Gikondo muri Kicukiro  , Ruhunde muri Burera , Karenge muri Rwamagana, Ruli muri Gakenke , Cyumba muri Gicumbi, ndetse na Gatore muri Kirehe n’ibyafashwe byinshi niho bibitse, mu gihe iperereza rikomeje.

Aha muri Kirehe, mu rukerera rwo ku italiki ya 25 Ukuboza,  mu mukwabu wakorwaga na Polisi ikorera mu murenge wa Gatore,  mu kagari ka Nyamiryango, yahafatiye uwitwa Nsabimana Joel w’imyaka 25 y’amavuko, afite umufuka urimo ibiro 21 by’urumogi.

Kuri iki gikorwa, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko kunywa, gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda, nka kanyanga n’urumogi, uretse kuba ari ibyaha, bituma uwabinyoye akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu, gusambanya abana, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko nta bwenge aba afite.

Yagize ati: “Hari ibinyobwa byinshi umuntu yanywa cyangwa agacuruza byemewe n’amategeko kandi byujuje ubuziranenge. Nta mpamvu rero yo kwiyangiririza ubuzima no gukora ibinyuranyije n’amategeko ku kintu gishobora kurekwa”.

Ati: “Nta cyiza cy’ibiyobyabwenge. Amafaranga abigurwa apfa ubusa kuko iyo bifashwe bimenwa. Ingaruka zabyo ntizigera gusa ku ubinywa, ubitunda cyangwa ubicuruza, ahubwo bidindiza iterambere ry’umiryango we  n’iry’igihugu muri rusange˝.

IP Kayigi yakanguriye abaturage kubyirinda kandi bagatanga amakuru ku gihe ku babikora.

Ingingo ya 593 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.

Iya 594 ivuga ko, umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bw’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana atanu.

Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu. Mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.

Ingingo ya 595 ihana umuntu wese ufasha undi kubona uburyo bumworoheye bwo gukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, amuha aho abikoreshereza cyangwa amubonera ubundi buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu.

Ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ni na byo bihanishwa uwahawe ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo abiherewe ku mpapuro mpimbano z’abaganga cyangwa ku mpapuro zatanzwe ku buryo bw’uburiganya cyangwa uwatanze izo mpapuro azi ko nta kuri kurimo.

Umuntu wese utanga ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo ashingiye ku mpapuro abona ko nta kuri kurimo, ahanishwa ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.

Ingingo ya 596 ivuga ko, bitabangamiye ibivugwa mu ngingo ya 220 y’iri tegeko ngenga, umuntu wese ushora umwana mu biyobyabwenge mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu.

NO COMMENTS

Leave a Reply