Nigeria abagabo 2 b’Abadage bashimuswe n’abantu batazwi

0
203

Abagabo babiri b’Abadage bashimutiwe mu gihugu cya Nigeria nkuko byatangajwe na police kuri uyu wa kane, aho bashimutiwe ahantu hakunda gucukurwa amabuye mu majyaruguru y’igihugu.

Amakuru dukesha AFP avuga ko abo bagabo 2, bamaze imyaka irenga 10 mu gace gacukurwamo amabuye ka Kaduna, kandi ngo mbere y’uko bashimutwa bari babanje kubimenyesha inzego zishinzwe umutekano kuko aho bari batuye hakunda gushimutirwa abantu, ariko ngo bari bafite abantu babasivili babacungira umutekano.

Umuntu umwe mu babibonye yavuze ko haje abantu biziritse imbunda kandi bafite imihoro, babwira abo bagabo 2 ko babakurikira mu mashyamba, ariko ngo kubera ubwoba ntawabashije kubabaza abo aribo, gusa ngo ku bw’amahirwe ntabwo bashimuse abagore 2 b’abadage bakoranaga n’abo bagabo, ikindi kandi ngo babanje gutera ubwoba abaturage batuye hafi aho babanza kurasa mu kirere, abahigi bagerageje gukurikira aba bashimiswe nabo barashwe barapfa.

Aba bantu bashimuse abagabo bo mu Budage berekeje inzira igana ku kibuga cy’indege Kaduna airport, yerekeza mu majyaruguru y’umujyi wa Kaduna n’umurwa mukuru Abuja.

Kugeza ubu ntiharamenyekana niba baba bashimiswe na Boko-haram cyangwa indi mitwe y’iterabwoba.

Leave a Reply