Abakozi b’Ambassade ya Koreya ya Ruguru mu bakekwa kwica Kim Jong-nam

0
163
Police yo mu gihugu cya Malaysia yatangaje ko Koreya ya Ruguru ariyo iri inyuma y’urupfu rwa Kim Jong-nam mukuru wa perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un nubwo aba bagabo badahuje ababyeyi bombi.
Kim Jong Nam
Amakuru ya CNN avuga ko police yo muri Malaysia ngo harakekwa babiri  mu bakozi bakora muri amabassade ya Koreya ya Ruguru muri Malaysia, aba bagabo bombi bakekwa akaba ari Hyon Kwang Song ndetse na mugenzi we Kim Uk Il bakomeye muri ambassade ya Koreya ya Ruguru muri Malaysia ibi bikaba byavuze n’umuyobozi wa police Khalid Abu Bakar.
Khalid Abu Bakar
Kim Jong-nam yapfuye ku wa mbere w’icyumweru gishize bikekwa ko yahawe uburozi aho yari ari ku kibuga cy’indege cya Kuala Lumpur, ariko bamwe bavuga ko uyu mugambi wari warateguwe dore ko aba bakora muri iyi amabassade bari bazi ko uyu mugabo ari buhanyure.
Uretse aba babiri bakora muri ambassade bakekwa hari n’abandi bantu 5 barimo gushakishwa ngo nabo bakaba ari abo muri Koreya ya Kuguru, muri abo 4 bakaba barasubiye Pyongyang naho undi umwe Ri Ji U w’imyaka 30 bikaba bikekwa ko yaba akiri muri Malaysia.

 

Leave a Reply