“Amagambo ntahagije nta bikorwa ngo hatangwe ubufasha ku bababaye” Papa Francis

0
86

Papa Francis umushumba wa Kiliziya Gaturika ku Isi, arasaba ko hagira igikorwa mu maguru mashya mu guhashya inzara ivuza ubuhuha muri Sudani y’Amajyepfo, aho kwirirwa amahanga avuga nta bikorwa.

Image result for pope francis

Papa Francis yabitangaje kuri uyu wa Gatatu nyuma y’aho ku munsi w’ejo Perezida wa Sudani y’Amajyepfo Salva Kiir yemeye ko inzara yanze gutanga ituze mu gihugu, asaba imiryango mpuzamahanga kugira ubufasha yatanga mu rwego rwo guhashya inzara imaze kuba karande mu gihugu ayobora.

Umushumba wa Kiliziya Gaturika yagize ati: “Aho bigeze ntibikwiye ko buri muntu byashirira mu magambo gusa, ahubwo birakwiye ko hagaragara ibikorwa bifatika ubufasha bukagera ku baturage bababaye.”

Umuryango w’Abibumbye na wo muri iki cyumweru watangaje ko inzara iri guca amarenga mu bihugu bikungahaye kuri peteroli, aho habarurwa abagera ku 100,000 bagezweho n’iyi nzara ndetse hatagize igikorwa mu maguru mashya bishobora kugera n’abarenga Miliyoni yose.

Leave a Reply