APR FC ikuye intsinzi i Huye

0
95

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2017, ikipe ya APR FC yari yasuye ikipe ya Mukura Vs ku kibuga cyayo mu karere ka Huye, uyu mukino ukaba urangiye APR FC itsinze ibitego bitatu kuri bibiri.

APR FC itsinze Mukura VS
APR FC itsinze Mukura VS

Mu minsi yashize APR FC yasezerewe na Zanaco FC iyitsindiye i Kigali, nyuma yaho nabwo ntiyabasha kubona insinzi imbere y’amagaju, abantu benshi batangira kwibaza ibibazo APR FC yaba ifite ndetse banatakaza ikizere cyo gutsinda Mukura, gusa birangiye ibikoze.

Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Sibomana Patrick Papy, Issa Bigirimana, ndetse na Rugwiro Herve watsinze icya gatatu, ku ruhande rwa Mukura VS ibitego byayo byatsinzwe na Hakizimana Kevin ndetse na Ally Niyonzima

APR FC ihise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ikaba ikurikirwa na Rayon Sport.

Leave a Reply