Australia: Abantu 5 baguye mu mpanuka y’indege

0
69

Impanuka y’indege yahitanye abaturage 4 b’abanyamerika hamwe n’umupiloti, mu gace k’ubucuruzi ka Melbourne muri Australia.

abantu batanu baguye mu mpanuka y'indege
Abantu batanu baguye mu mpanuka y’indege

Iyi mpanuka y’indege yaguyemo ubuzima bw’abantu bane, nyuma yo guhaguruka ku kibuga cy’indege Essendon, igafata ikirere ariko iza kugira ikibazo cya moteri igwa mu gace k’ubucuruzi.

Usibye abantu 4 baguye muri iyi mpanuka ndetse n’umupiloti nta muntu n’umwe  wari hasi witabye Imana cyangwa wakomeretse.

Nkuko bitangazwa n’umuvugizi wa polisi Daniel Andrew atangaza ko hari hashize imyaka 30 nta mpanuka nk’iyi ibaye.

Ibiro bishinzwe ubwikorezi bitangaza ko bigiye gukora iperereza ry’iyi y’indege yakoze impanuka bitewe n’ikibazo cya moteri kuri uyu wa kabiri saa 9:00 ku masaha yo muri iki gihugu.

BBC Itangaza ko umwunganizi wa polisi, Stephen Leane atangaza ko ububiko bwari bufunze nta muntu n’umwe wari inyuma y’izi nyubako.

Ambasade ya Reta zunze ubumwe z’Amerika ikaba itangaza ko bane mu bagenzi baguye mu iyi mpanuka ari abaturage biki gihugu.

Minisitiri w’intebe Malcolm Turnbull mu butumwa yatanze yihanganishije imiryago yabuze ababo.

Iyi ndege B200 King Air ikaba yakoze impanuka ubwo yerekezaga ku kirwa cya King Island cyamenyekanye kubera umucanga giherereye mu birometero 245 mu majyepfo ya Melbourne.

Yanditswe na Nsanzimana Germain      

Leave a Reply