Gicumbi: Baranenga akarere kubavomamo ibitekerezo ntibagezweho imyanzuro yabyo

0
72

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gicumbi baranenga ubuyobozi bw’aka karere kutabagezaho ibyavuye mu bitekerezo byabo mu itegurwa ry’imihigo, kugira ngo bamenye imihigo yemejwe n’itaremejwe.

Ngo bavomwamo ibitekerezo bakabura irengero ryabyo
Ngo bavomwamo ibitekerezo bakabura irengero ryabyo

Mu kiganiro nyunguranabitegerezo ku ruhare rw’umuturage mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo cyabaye mumpera z’iki cyumweru dusoje, abaturage bu mu murenge wa Rutare mu burasirazuba bw’akarere ka Gicumbi, bumvikanye banenga ubuyobozi bw’akarere kubavomamo ibitekerezo mu itegurwa ry’imihigo ariko ntibamenye irengero ryabo,  bagasaba ubuyobozi gushyiraho umurongo mugari wo kumenyesha abaturage ibyavuye mu bitekerezo byabo.

Ati”Icyo nenga imihigo yose twarayitanze, icyo nenga ni iki ngiki rero cyakosoka, mu tugari dutandatu tugize umurenge uba warabikusanyije ntabwo byigeze biba afishe ku kagari ku murenge, kugira ngo tumenye ko ibitekerezo byacu byagiye kuko niba twaratanze ibitekerezo ijana ntabwo ariko byagiye byose,  ubyo bateruye bari kubyafisha tukamenya ngo ibi bitekerezo nibyo byagiye ku karere. Nkasaba rero ko byakosoka na perezida wa njyanama ari hano na visi meya ari hano ka byakosoka tukamenya ibyo twasabye n’ibyemejwe nti dore iki ni’iki cyaremejwe kigiye kweswa”.

Madam Benihirwe Charlotte umuyobozi wungirije w’akarere ka Gicumbi ufite mu nshingano ze imibereho myiza y’abaturage, avuga ko nta gitekerezo na kimwe cy’umuturage bateye umugongo, ahubwo ngo babikusanyiriza hamwe n’ibyavuye mu mirenge yose uko ari 21 igize akarere ka Gicumbi, nyuma bakazayungururamo igomba guhigwa ari naho abaturage babonera imihigo bagomba guhiga binyuza mudukaye bashyikirizwa ducapye n’imashini. ingingo na yo abaturage  batavugaho  rumwe.

Yagize ati”Ndagira ngo mbanze mbamare impungenge ko byagombaga ubundi guhera ku mudugudu tugahuza iby’imidugudu yose, ibyavuye mu kagari byose twarabitwaye nta na kimwe twasize niyo mpamvu rero bataberetse ngo dore ibyasigaye dore n’ibyagiye kuko ishingiro ry’amajyambere ry’abaturage rishingiye ku mudugudu,  ariko iyo twamaze gukusanya iby’imidugudu yose tuba tuzi ko dufite amakuru yavuye mu baturage, hari igihe rero umuntu abona bidahise bigaruka akavuga ngo ibyo twatanze ntabwo babihaye agaciro, nagira ngo nibutse icyo kintu yuko iyo abaturage bose bamaze gutanga ibitekerezo bihurizwa hamwe, ibidakozwe uyu mwaka bikaba byaherwaho mu wundi mwaka”.

Benihirwe Charlotte umuyobozi wungirije w’akarere ka Gicumbi
Benihirwe Charlotte umuyobozi wungirije w’akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Kugeza ubu nta janisha rusange dufite ry’aho imihigo y’akarere ka Gicumbi igeze, ubwo yabazwaga n’itangazamakuru, Madam Benihirwe Charlotte yirinze kugira icyo abitangazaho kimbitse, mu magambo make yavuze ko imihigo y’ karere ihagaze neza.

@pacy-nkurunziza

Leave a Reply