Iradukunda Elsa abaye Miss Rwanda 2017

6
246

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2017 igikorwa cyo gutora nyampinga w’u Rwanda 2017 kigeze ku musozo wacyo, Umukobwa witwa Iradukunda Elsa akaba abaye nyampinga w’u Rwanda 2017, aho asimbuye Mutesi Jolly, nyampinga w’u Rwanda 2016.

Miss Rwanda 2017, Elsa Iradukunda
Miss Rwanda 2017, Elsa Iradukunda
Iyi niyo modoka nyampinga ya Elsa Iradukunda

Abakobwa bose uko ari 15 bavuye I Nyamata mu bugesera mu mwiherero bari bamazemo ibyumweru bibiri, batozwa ibintu bitandukanye.

Ibi birori bya nyuma byo gutora nyampinga w’u Rwanda 2017 byabereye mu mahema ya Camp Kigali kwinjira bikaba ari amafaranga ibihumbi icumi(10,000) ku muntu umwe ndetse n’ibihumbi Magana abiri(200,000) ku meza y’abantu umunani.

20:20 Iki gikorwa amasaha cyari gutangiriraho ntago yubahirijwe bitewe n’impamvu zitaramenyekana, gusa akanyamuneza mu bafana ni kose, bamwe bafite amadarapu yaba Nyampinga baje gushyigikira.

abantu baje kwihera ijishoari benshi
abantu baje kwihera ijisho ari benshi

Abafana bafite morale idasanzwe
Abafana bafite morale idasanzwe

20:30 Andrew Kareeba umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda niwe wayoboye ibi birori akaba atangiye yisegura ku bantu ndetse anakira abagize akanama nkemurampaka.

Abagize akanama nkemurampaka nabo bahageze
Abagize akanama nkemurampaka nabo bahageze

20:45 Nyuma yo kwerekana abagize akanama nkemurampaka, Andrew Kareeba ahise ahamagara abakobwa bose 15 bahatanira ikamba rya nyampinga wa 2017, maze berekana imbyino zidasanzwe basa nkabasuhuza abafana babo.

Nyuma yaho Miss Jolly nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly yaje gusuhuza abantu ndetse anatanga ubutumwa bwe bunyuze mu mashusho yafashwe(video)

Nyuma ya Jolly, babinyujije mu mashusho yafashwe bahise berekana ubuzima abakobwa bari babayeho mu mwiherero bamazemo ibyumweru bibiri i Nyamata mu karere ka Bugesera.

21:00 Abakobwa bose uko ari 15 bahise bahamagarwa ku rubyiniriro mu rwego rwo kwerekana imbyino zidasanzwe bigiye mu mwiherero

21:20 Nyuma y’iki gikorwa cyo kwerekana imbyino, umushyushyarugamba ahise atangaza ko bagiye guhamagara buri mukobwa hagendewe kuri nimero ze.

Umukobwa ubimburiye abandi kuza kubazwa ni nimero ya mbere, akaba yitwa Mukabagabo Carine, ahaswe ibibazo n’abagize akanama nkemurampaka maze abisubiza neza, asubirayo maze bahamagara undi.

Mukabagabo Carine

Umukobwa wa kabiri waje kubazwa ibibazo ni Umutoni Pamella wari wambaye nimero ya gatatu muri aba bakobwa, nawe abazwa ibibazo bitandukanye n’abagize akanama nkemurampaka maze abisubiza neza.

Umutoni Pamella

Umutoni Uwase Linda, umukobwa w’imyaka 20 uhagarariye intara y’iburengerazuba niwe ukurikiyeho maze nawe ahatwa ibibazo n’abagize akanama nkemurampaka.

Umutoni Uwase Linda

Mutesi Nadia nawe yakuriyeho maze ahatwa ibibazo n’abagize akanama nkemurampaka.

Umutesi Nadia

Umutoni Uwase Belinda niwe mukobwa ukurikiye Nadi mu kubazwa ibibazo n’abagize akanama nkemurampaka, maze abafana be bavuza induru idasanzwe.

Umutoni Uwase Belinda

Elsa Iradukunda uhagarariye intara y’iburengerazuba niwe mukobwa ukurikiyeho mu kubazwa ibibazo n’abagize akanama nkemurampaka.

Elsa Iradukunda

Uwase Hirwa Honoline benshi bita umukobwa uteye nk’igisabo niwe mukobwa ukurikiyeho mu guhatwa ibibazo, maze nawe mu mvugo ze adategwa atangira kwiyereka abakunzi be batagira ingano asubiza ibibazo ari  guhatwa n’abagize akanama nkemurampaka.

Uwase Hirwa Honoline

Umutoni Tracy Ford niwe wakurikiye Hirwa maze nawe ahatwaibibazo n’abagize akanamankemurampaka

Umutoni Tracy Ford

Iribagiza Patience niwe mukobwa ukurikiye Tracy nawe akaba ari kubazwa ibibazo n’abagize akanama nkemurampaka

Iribagiza Patience

Umutesi Aisha niwe ukurikiyeho maze abazwa ibibazo bitandukanye arabisubiza

Umutesi Aisha

Ashimwe Fiona Doreen niwe mukobwa kuri ubu urimo guhatwa ibibazo n’abagize akanama nkemurampaka

Ashimwe Fiona Doreen

Simbi Fanique, uhagarariye intara y’iburasirazuba niwe mukobwa uri kubazwa ibibazo.

Simbi Fanique

Shimwa Guelda niwe wakurikiye Simbi Fanique maze nawe arigaragaza imbere y’abafana be ndetse n’abagize akanama nkemurampaka.

Shimwa Guelda

Mukunde Laurette niwe mukobwa uri kubazwa ibibazo n’abagize akanama nkemurampaka akaba ashyigikiwe n’abafana be baje bitwaje ibitambaro byinshi biriho amafoto ye

Mukunde Laurette

Kalimpinya Queen umukobwa uhagarariye intara y’amajyepfo niwe mukobwa wa nyuma uje guhatwa ibibazo n’abagize akanama nkemurampaka, akaba ari gusubizanya umurava

Kalimpinya Queen

22:38: Mukabagabo Carine waje kubazwa ku mwanya wa mbere agaruwe gusobonara neza gahunda ze nyuma yo kuvuga ko yaziteguye mu cyongereza.

22:45 Nyuma yo guhata ibibazo abakobwa, abagize akanama nkemurampaka bagiye kwiherera kugirango batoranye abakobwa bane bari bwiyongereho umwe uri butorwe na rubanda maze baakaba batanu bari buhatanire gutoranywamo umwe uri bwambikwe ikamba.

22:54: Abakobwa 15 bari kwiyerekana abafana mu myambaro mwiza baje bambaye

Umwe muri ba Nyampinga witwa Mutoni Nadia agaragaje impano itarigeze igirwa nundi Nyampinga maze akora mu nganzo araririmba abari aho bose barishima, Shimwa Guilleda nawe yerekanye ko afite impano mu kuririmba indirimbo z’umuco nyarwanda maze ataramira abari aho bose maze Iribagiza Patience nawe aza kwerekana impano ye.

23:16 Bagiye gutangaza umukobwa wa gatanu(5) watowe n’abantu kuri telefoni mu gihe ibirori byabaga

23:20: Hagiye gutangazwa abakobwa batanu bari butoranywemo umwe uri bwambikwe ikamba rya Nyampinga w’u rwanda 2017

Abakobwa batanu bahiswemo ni (TOP 5)

  • Umutoni uwase Linda amajwi  yagize amajwi 45294
  • Iradukunda Elsa
  • Shimwa Guelda
  • Kalimpinya Queen
  • Simbi Fanique

Aba nibo bakobwa babashije gutambuka bakaba bagiye gutoranywamo umukobwa umwe uri bwambikwe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017

Abakobwa bati abatabashije gukomeza mwihangane ntago twabanye nabi
Ihangane ndagiye, gusa unsegere nsinde 

23:39 Abakobwa batanu babashije gutsinda barimo kwisobanura imbere y’abagize akanama nkemurampaka, aho barikujyenda bagaragaza impamvu bahisemo imigambi batangaje, ndetse bakabazwa n’ikibazo kimwe rukumbi gikomeye.

23:43 Nyuma yuko abakobwa batanu bakomeje barangije guhatwa ibibazo, abagize akanama nkemurampaka bagiye kwiherera maze bagaruke berekana umukobwa utsindiye kuba Nyampinga w’u Rwanda 2017, gusa itorero Inganzo Ngari riri gususurutsa abantu mu gihe hategerejwe imyanzuro iva mu bagize akanama nkemurampaka

Inganzo Ngari niyo iri kubyina

00:13 Hagiye gutangazwa Nyampinga w’u Rwanda 2017 mu bakobwa batanu babashije gukomeza 

00:17Abakobwa bari butorwe bashyizwe mu byiciro binyuranye nkuko bigaragara aha hakurikira

Miss Photogenic 2017: Nadia Umutesi

Miss Conjuniarity 2017: Iradukunda Elsa(Nyampinga wabanye n’abandi neza mu mwiherero)

Miss Heritage 2017: Shimwa Guellida

Miss Populality 2017: Uwase Hirwa Honoline umukobwa uteye nk’igisabo

00:23 Bwa mbere mu mateka kaminuza ya Mahatma Gandhi ihaye buruse abakobwa bose uko ari 15 kwiga kaminuza muri iki kigo cya Mahatma Gandhi kugeza barangije

00:27 Rwanda Air nayo ikoze ibitangaza maze igira Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly umukobwa uzajya uyamamaza hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo ndetse bamuha impano itunguranye y’indege ntoya y’urwibutso yakozwe n’ababaji.

Igisonga cya kane cya nyampinga w’u Rwanda 2017: Fanique Simbi Umuhoza

Igisonga cya gatatu cya nyampinga w’u Rwanda 2017: Kalimpinya Queen

Igisonga cya kabiri cya nyampinga w’u Rwanda 2017: Umutoni Uwase Linda

Igisonga cya mbere: Shimwa Guelda

00:35: Miss Rwanda 2017 abaye: Iradukunda Elsa

Miss Jolly atanga ikamba kuri Iradukunda Elsa umusimbuye

Miss Rwanda 2017, Elsa Iradukunda
Miss Rwanda 2017, Elsa Iradukunda

AMAFOTO: ERICK M. RUZINDANA/TOUCHRWANDA

6 COMMENTS

  1. Hahaaa! Nyine aba bacamanza nabo niba batanibonye hari ikibura. Miss yagombye kuba abikwiye kandi yujuje ibiranga Miss nkuko babyamamaza. Beauty, Brain and Culture. Uyu wacu we ari kure yabyo rwose.

  2. Beauty, Brain and Culture, aha muracyishe kabisa. Sinzi niba ari njye njyenyine ariko ndumva hari n’abandi babibona gutyo. Iradukunda Elsa ntabwo yujuje ibi birangano bitatu bavuga cyangwa basaba.

Leave a Reply