“Iyo inzara yinjiriye mu muryango urukundo rusohokera mu idirishya”- Mayor Habyarimana

0
107

Mu karere ka Musanze haravugwa bamwe mu bagore bamaze kwijandika mu kuba imbata ya kamanyinya. Kimwe mu bikurura ukutumvikana mu miryango ni ubusinzi bw’umwe mu bakuru b’umuryango haba umubyeyi w’umugore cyangwa se w’umugabo, 

Umuyobozi wa karere ka Musanze Bwana Habyarimana Jean Damascene yakanguriye bamwe muri aba bagore kureka izo ngeso bagaharanira kwiteza imbere, yagize ati: “ Utuguru tw’abadamu batagira gahunda turashize, dushiriye mu biryabarezi… mugabo ufite umugore ukina urusimbi n’ikibazo gikomeye abo ngabo ntago ari aba mama. Iyo umugabo aciye muri ubwo buryo umugore nawe agaca muri ubwo buryo barataha ntacyo bacyuye abana babo baba mayibobo kubera ko ntacyo babahahira iyo inzara yinjiriye mu muryango urukundo ruca mu idirishya.”

Mayor Musanze
Mayor Habyarimana Jean Damascene wa karere ka Musanze (Photo Internet).

Uretse ko bitari binakwiye k’umunyarwandakazi ufite indangagaciro Nyarwanda, rimwe na rimwe iyo ubusinzi bumaze kokama ababyeyi iterambere ry’umuryango rirayoyoka abana bakaba ba mayibobo ndetse n’izindi ngaruka mbi zitandukanye zikaziramo.

Umwe mu baturage nawe wari waramaze kuba imbata ya kamanyinya ikamuyobora mu nzira zidahwitse akaza gufata icyemezo akabireka yagize ati: “Njye ubu ndangije imyaka makumyabiri ntazi inzoga, njye nabonye ndi umusinzi inzoga nyikuraho pee! hatagira abazajya banyirukaho mfata icyemezo ndazihagarika.”

Bamwe muri aba bagore bamaze kokamwa n’ubusinzi akenshi ngo iyo babuze amafaranga yo kunywera bayashakira mu buryo bunyuranije n’amategeko abenshi bakagana mu kuyashakira murusimbi cyangwa se  inzira yo gucuruza imibiri yabo bikaba bishobora gukurizamo gutwara inda zitateganyijwe cyangwa se kwandura indwara zifata imyanya ndanga gitsina.

Leave a Reply