Musanze: Bazengerejwe n’umunuko uva mu bimoteri by’imyanda

0
70

Abacururiza  mu mujyi wa Musanze baravuga ko umunuko w’imyanda imenwa mu bimoteri biri hirya no hino muri uyu mujyi ubamereye nabi.

abatuye mu mujyi wa Musanze ngo babangamiwe n'umunuka uva mu bimoteri
abatuye mu mujyi wa Musanze ngo babangamiwe n’umunukO uva mu bimoteri

Bamwe bavuga ko iyo myanda imenwa mu bisanduku, ababishinzwe batinda kuza kubihavana yamara kubora umunuko ukazamuka kubera igihe kirekire iba imazemo.

Ati:”Biratubangamiye cyane, abaturage bose baraza bakamenamo imyanda ibiryo  bityo bikazanamo isazi, imibu noneho uko bari kubikurura nk’uku nguku imodoka zibitwara usanga imibu irinjira mu nzu ahantu hose, nta kintu wacuruza biranuka cyane biranuka ndetse”

Aba baturage bakomeza bavuga ko ibi bisanduku byagenewe kumenwamo imyanda ubuyobozi bwareba aho bubyimurira kure y’abantu.

Ati:”Ikintu twifuza nuko iki kimoteri bareba ahantu bakimurira bakakigiza hirya kure y’abaturage, biratubangamiye cyane kubera ko iyo babikurura biza binuka iyo imvura iguye bwo umunuko uhita uba mwinshi”.

Bwana Sanzabandi Andrew umukozi ushinzwe imiberho y’abaturage mu murenge wa Muhoza, avuga ko ibyo bisanduku bitagenewe kubika imyanda igihe kirekire ahubwo ari ibyifashushwa mu gihe gito mbere yuko imyanda ihavanwa.

Yagize ati:”Ni ukuvuga ngo  buri muturage mu rugo rwe agomba kugira umufuka ashyiramo imyanda ye, bakayihuriza muri pubere y’ibyo bisanduku bagashyiramo ya myanda, imodoka na yo uwo munsi  igahita iza gutwara ya myanda ntabwo ibyo bisanduku aribyo kubikamo imyanda ngo imaremo  iminsi ahubwo imodoka kuko itagenda ku rugo rwa buri muturage  bakaba bazi iyo gahunda, wa muturage akavana imyanda mu rugo imodoka na yo bitewe n’amasaha runaka bumvikanye na yo ikaba yamaze kuhagera ikaza gatwara ya myanda”.

Ikibazo cyo kuba iyi myanda ishobora kugira indwara yateza mu baturage, Bwana Sanzabandi yavuze ko bagiye kongera gusubira mu baturage kubibutsa imikoreshereze y’ibyo bisanduku biri mu mujyi wa Musanze.

Ati:”Ubwo birasaba kugira ngo twongere dusubire mu baturage, twongere dutange inama  twibutse ibijyanye n’imikoreshereze ya biriya bisanduku  noneho batubwire niba uyo modoka itazira ku gihe …”

Iki kibazo cy’imyanda mu mujyi ntikivugwa muri uyu mujyi wa Musanze gusa, kuko usanga no mu yindi mijyi hari abintubira isuku yayo.

Leave a Reply