Ntibisanzwe! Umwana w’imyaka 7  yanditse ibaruwa asaba akazi umuyobozi wa Google

0
73

 

Chloe Bridgewater umwana w’imyaka 7 ukomoka muri Hereford mu gihugu cy’Ubwongereza yanditse ibaruwa isaba akazi ayandikiye umuyobozi wa Google maze amwemerera kuzakira ubusabe bwe asoje amashuri.

Chloe yasabye akazi muri sosiyete ikusanya amakuru acicikana ku isi yose izwi nka Google nyuma y’aho atwawe no gukoresha mudasobwa ishiriritse yo mu bwoko bwa Tablet ndetse n’amarobo(Robots) bikamutera gukora ubushakashatsi burenze ku bijyanye na google biza kumuviramo kumva yazakora muri iyi sosiyete.

Indianstimes dukesha iyi nkuru itangaza ko zimwe mu nzozi zateye Chloe gusaba akazi muri google harimo kwicara mu ntebe zigezweho zikoreshwa mu biro we akaba yifuza kwicara iyo mu bwoko bwa bean bag chairs akora akazi.

Chloe Bridgewater
Chloe Bridgewater hamwe na Se umubyara

Iyi baruwa ikaba yaraje gusakara nyuma y’aho se ayisangije bagenzi be bose bagatangazwa n’uyu mwana wifuza akazi muri Google.

Mu magambo yandikiye umuyobozi wa Google akaba yaravuze ati “Nitwa Chloe, nimba mukuru ndashaka akazi muri google kandi nshaka kuzakora mu ruganda rukora shokora(Chocolate). Mfite imyaka 7 abarimu banye babwira mama na papa ko nkora neza mu ishuri, nzi gusoma neza, kwandika nzi n’imibare….”Chloe Bridgewater

Mi ibaruwa umuyobozi wa Google (CEO) yamwandikiye amusubiza, Sundar Pichai yamwandikiye amushimira kuba akunda mudasobwa n’amarobo (Robots) akomeza amubwira ko yizeye ko azakomeza kwiga ikoranabuhanga akora cyane maze akazagera ku nzozi ze zo kuzakora muri google.

Agira ati “Urakoze cyane ku bw’ibaruwa yawe, nishimiye kuba ukunda mudasobwa n’amarobo kandi nizeye ko uzakomeza kwiga ikoranabuhanga. Ntatekereza nukora   cyane inzozi zawe zo gukora muri google uzazigeraho. Ntegereje ibaruwa yawe isaba akazi usoje amashuri.

Ni mu gihe abana bagararagaza gukunda ikoranabuhanga cyane muri iki kinyejana tugezemo cyane cyane abo mu bihugu byo hanze y’Afurika.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

Leave a Reply