Nyanza: umugore afunzwe akekwaho gutanga ruswa mu bizamini byo gutwara ibinyabiziga

0
83

Kuri sitasiyo ya polisi ya busasamana mu karere ka Nyanza, hafungiye umugoreakekwaho kugerageza guha ruswa umupolisi wakoreshaga ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga ngo amufashe  kurubona.

Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel kabanda
Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel kabanda

Uyu mugore witwa Tuyizere Claudine w’imyaka 33 yafashwe ubwo yageragezaga guha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000Frw) uwo mupolisi wakoreshaga ibizamini, ngo amuhere musaza we witwa Imanishimwe Valens w’imyaka 23 uruhushya rwo gutwara moto kuko yari amaze gutsindwa ikizamini cyateganyijwe.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel kabanda, yagize ati:”Tuzi neza ko hari bamwe mu bashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga bajya bibwira ko bashobora guca muri izo nzira zitemewe kandi zihanwa n’amategeko bakazibona. Aba bafashwe n’abandi bafashwe mbere babigerageza bakwiye kubera abandi urugero.”

Yavuze kandi ko mu ngamba zashyizweho na Polisi y’u Rwanda ngo umutekano wo mu muhanda ubungwabungwe neza, harimo no guha impushya abantu batsinze neza ibizamini byagenenwe.

Yakomeje agira ati:”Abantu bamenye ko nta bundi buryo bwo kubona izo mpushya, usibye kwiyandikisha buri muntu agakora ikizamini we ubwe. Ntihazagire ubabeshya ko hari ubundi buryo wakoresha ngo uyibone, kandi uzakubwira ko hari izindi nzira, azaba akubeshya cyangwa na we n’ubitekereza gutyo uzaba wibeshya, kuko uzafatwa nuramuka ubigerageje.”

Mu cyumweru gishize, mu karere ka Gasabo hafatiwe undi muntu ukekwaho gutanga ruswa y’ibihumbi ijana (100,000Frw) by’amafaranga y’u Rwanda umupolisi ngo amufashe kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Undi na we mu minsi 15 ishize yafatiwe mu karere ka Nyaruguru akekwaho guha ruswa umupolisi ngo amuhe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.A

Leave a Reply