Papa Francis hari bamwe yisabiye ko aho kuguma mubyo barimo bakwibera abahakanyi

0
172

Ubwo yari mu gitambo cya Misa kuri uyu wa Kane umushumba wa Kiliziya Gaturika ku isi yagarutse ku bantu bakunda kwigira akazuyazi ababwira ko icyiza ari ukuba umuhakanyi (umutemera Mana) aho kwambara impu zombi.

Ubu butumwa bw’umushumba wa Kiliziya bukaba bwafashwe mu buryo butandukanye bamwe babwakiriza yombi abandi bibakururira impaka ndende, Papa Francis yagize ati: “Biteye agahinda kuba ibyo uvuga atari byo ukora, ibyo bisa no kuba mu buzima bubiri icyarimwe.”

yagize ati: “Hari abirirwa bavuga ngo ndi umu Gaturika w’ukuri, iteka njya mu misa, niho mbarizwa kandi nkurikiza amahame yayo” nyamara bamwe muri bo bakabaye bavuga bati: “ Si ndi umu kirisitu, sinishyura imishahara abakozi banjye, nshunaguza rubanda, nkora ibinyuranije n’amategeko, mpuguza abantu amafaranga, mbayeho mu buzima bubiri bwo kwishushanya.”

Umushumba wa Kiliziya yabigarutseho agaragaza ukuntu bibabaje biteye n’agahinda kuba hari abantu babona umuntu wiyitirira Kiliziya kandi ari we mu nya kibi wa mbere, yagize ati: “Hari bamwe bavuga ngo nimba uyu muntu ari umu gaturika, icyiza ni ukwibera umuhakanyi.”

Umushumba wa Kiliziya Gaturika Papa francis akaba afite intama zirenga Miliyari 1.2 by’aba Kirisitu abereye umuyobozi ku isi hose, kuva mu mwaka wa 2013 yagiye agaruka kenshi abwira abakirisitu ko bagomba gukurikiza ibikubiye mu ijambo ry’Imana.

Leave a Reply