Priscillah yateye utwatsi ibyo kubana kwe na Lick Lick

0
124

Umuhanzikazi nyarwanda Umuratwa Priscillah ukorera muzika ye muri leta zunze ubumwe z’Amerika muri iyi minsi byavugwaga ko yaba abana mu nzu imwe na Producer Lick Lick gusa yabiteye utwatsi avugako bamubeshyera.

Princess Priscillah
Princess Priscillah yahakanye ibyo kubana na Lick Lick

Aba bombi bakoranye indirimbo zinyuranye ndetse zakunzwe cyane hano mu Rwanda, haba mbere yuko berekeza muri Amerika ndetse na nyuma yo kugerayo.

Lick Lick wabyaranye n’umuhanzikazi Oda Paccy byavugwaga ko muri iyi minsi ashobora kuba abana n’umuhanzikazi Priscillah, gusa aya makuru Priscillah yayahakanye yivuye inyuma.

Producer Lick Lick
Producer Lick Lick uvugwaho kubana na Priscillah afitanye umwana na Oda Paccy

Priscillah yavuze ko we na Lick Lick bahuzwa n’akazi, ikindi kandi bataba no mu mujyi umwe, k’uburyo kubonana kwabo biba bigoranye.

Yakomeje avuga ko abantu bakwirakwiza ibi bihuha nta mpamvu ifatika bafite bakagombye kubanza kugenzura neza bakabona amakuru yizewe.

Leave a Reply