Ruswa mu mpushya zo gutwara ibinyabiziga ikomeje gufunga abatari bake

1
149

Abagabo bane bafunzwe bacyekwaho kugerageza guha ruswa abapolisi bakora mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda. kugira ngo babashyire ku rutonde rw’abatsinze ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, kandi babitsinzwe.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda

Nzirorera Isaac, Bicamubicika John, Ndikumana Phillipe na Mpfuyisoni Mohamed ni bo bacyekwaho gukora iki cyaha. Bafashwe ku itariki 21 z’uku Kwezi. Batatu babanza bafatiwe mu karere ka Nyagatare, naho uwa nyuma yafatiwe mu karere ka Kicukiro.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda yavuze ko Nzirorera yagerageje gutanga ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ashyirwe ku rutonde rw’abatsinze ikizamini cy’uruhushwa rw’icyiciro cya C, Kategori C.

Yongeyeho ko Bicamubicika na  Ndikumana batanze ruswa kugira ngo bashyirwe mu mubare w’abatsinze ikizamini cyo gukorera uruhushwa rw’icyigiro cya A (Kategori A), aho  ubanza yatanze ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda, naho uwa kabiri atanga ibihumbi 147 by’amafaranga y’u Rwanda.

Aba uko ari batatu Nzirorera, Bicamubicika na Ndikumana  bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare.

Yavuze ko  Mpfuyisoni yafatiwe mu karere ka Kicukiro agerageza gutanga ruswa  y’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo yongerwe ku rutonde rw’abatsinze  ikizamini cy’uruhushya rw’icyiciro cya B (Kategori B). Uyu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahanga.

Mu butumwa bwe, CIP Kabanda  yagize ati,”Abapolisi basobanukiwe ko kwaka no kwakira ruswa bizira bikaziririzwa. Ni yo mpamvu babyirinda bakanabirwanya, ariko ikibabaje ni uko bamwe mu batwara ibinyabiziga bataracika ku muco mubi wo kugerageza kuyitanga.”

Yibukije ko umuntu utanyuzwe na serivisi ahawe n’Umupolisi yabimenyesha inzego zimukuriye, aha akaba yaragize ati,”Abatanga ruswa kugira ngo babakorere ibinyuranije n’amategeko bamenye ko bitazabahira na rimwe. Abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga bakwiriye kwiga kugira ngo bagire ubumenyi buhagije butuma batsinda ibizamini. Ubitsinzwe akwiriye kwirinda gutanga ruswa kugira ngo akorerwe ibinyuranije n’amategeko; ahubwo agomba kwihugura kugira ngo ubutaha azabitsinde.”

Ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

1 COMMENT

  1. Inzego zibishinzwe zishyire imbaraga mu kurwanya ubwo bujura n’ibindi byaha. Harwanywe kandi ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose.

Leave a Reply