Ububiligi: Mu mwanya muto ihagurutse, gari ya moshi ikoze impanuka

0
84

Mu burasirazuba bw’umurwa mukuru Brussels habaye impanuka ya gari ya moshi, umuntu umwe arapfa 19 barakomereka nkuko police yo mu mujyi wa Leuven ibivuga.

impanuka ya gari ya moshi ihitanye umuntu umwe 19 barakomereka
impanuka ya gari ya moshi ihitanye umuntu umwe 19 barakomereka

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imihanda ya gari ya moshi Infrabel cyatangaje ko iyo gari ya moshi yari ifite abagenzi 50, bamwe muri bo bakaba bakomeretse bikabije.

Iki kigo gikomeza kivuga ko iyi mpanuka yabaye mu ma saa saba na 15 z’amanywa, aho iyi gari ya moshi yambukaga iva mu mujyi wa Leuven ijya Brussels mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ububiligi.

Kugeza ubu ngo ntiharamenyekana icyaba cyateye iyo mpanuka yabaye gari ya moshi imaze umwanya muto ihagurutse nkuko CCN yabitangaje.

Leave a Reply