Ufite umugongo wakurenze? Dore umuti

0
92

Abashakashatsi bagaragaza ko umuntu ufite umugongo wamurenze, gukora Yoga bishobora kumufasha kuko abarwayi abagerageje gukora yoga inshuro ziri hagati yamezi 3 na 4 bagaragaje koroherwa.

Umwanditsi wayoboye ubu bushakashatsi, prof. Lisa Susan Wieland mu ishuri rikuru ry’ubuganga rya Maryland, avuga ko babonye ko gukora “Yoga” bitera impinduka mu mikorere y’umugongo.

Yagize ati “Twabonye ko kugerageza gukora Yoga bifite aho bihuriye no koroherwa.”

Susan akomeza avuga ko yoga yagiriye aba barwayi akamaro, ikaba rero ishyirwa mu rwego rw’imiti ivura umugongo.

Ubu bushakashatsi bwitabiriye abarenga 1000 bwagaragaje ko, gukora Yoga atari ukugwiza umurongo ahubwo yafashwe nk’inama igomba kugirwa abarwayi.

Mu bushakashatsi bwashyizwe hanze kuri journal Cochrane Library ikorera kuri murandasi, ikaba yaragaragaje ko abarwayi bakora Yoga hagati y’amezi ari hagati ya 3 na 6 borohewe mu mikorere y’umugongo, ndetse n’ububabare burashira.twabibutsa ko Yoga ari imwe muri siporo ifasha abantu kugororoka umugongo.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

Leave a Reply