Umwe mu baguverineri ba Kenya yapfiriye mu Bwongereza

0
110

Kuri uyu wa gatanu Guverineri w’intara ya Nyeri Nderitu Gachagua, yapfiriye mu Bwongereza mu murwa mukuru Landon.

Nyeri Nderitu Gachagua, yapfiriye mu Bwongereza
Nyeri Nderitu Gachagua, yapfiriye mu Bwongereza

Gachagua Guverineri w’intara ya Nyeri yapfiriye mu bitaro bya Royal Marsden Hospital, mu murwa mukuru Landon azize canseri y’igifu.

Daily Nation itangaza ko amakuru aturuka ku muvandimwe we, avuuga ko uyu muguverineri yapfuye mu ma saa munani z’ijoro kuri uyu wa gatanu, abo mu muryango we wa hafi bakaba bari bahari.

Yagize ati:”Yatuvuyemo amaze igihe kinini arwana na canseri y’igifu. Birababaje cyane ku muryango ariko twemera ko byose ari ibyifuzo by’Imana”.

Yakomeje avuga ko ubu bari gushaka uburyo umurambo we wavanwa mu gihugu cy’ubwongereza.

Rigathi umuvandimwe wa guverineri  yavuze  ko kumubura ari igihombo gikomeye asaba abanyakenya bose gusengera umuryango.

Leave a Reply