Urashaka guca ukubiri no kubura amavangingo? Dore ibanga

0
322

Wowe ufite ikibazo cyo kubura amavangingo cyangwa ukaba ufite adahagije kubera impamvu udasobanukiwe, sobanukirwa na zimwe mu mpamvu zitera kubura amavangingo cyangwa ububobere n’inama ugirwa.

Ukurikije izi nama wagira amavangingo
Ukurikije izi nama wagira amavangingo

Kubura amavangingo ni ikibazo gishobora kuba cyanagusenyera, ariko iyi nkuru ntireba igitsina gore gusa kuko na we mugabo ufite umugore ufite iki kibazo cyangwa uhura na cyo, ushobora kumufasha ukamusobanurira uburyo yacyirinda agaca ukubiri no kwitwa mukagatare burundu.

Impamvu zitera abari n’abategarugori kubura amavangingo cyangwa ububobere mu myanya ndangagitsina benshi bita imyanya y’ibanga:

1. Isuku nke

kugira isuku nke ku mwari cyangwa umutegarugori byangiza  bimwe mu bice by’imyanya y’ibanga, bityo bikagenda byangirika bigafungana.

2. Imirire mibi

Mu ndimi z’amahanga bavuga ko turi abo turibo kubera ibyo turya “we are what we eat.” Kubura intungamubiri zuzuye bitera tumwe mu turemangingo kugenda tuyoyoka.

Indyo yuzuye iba igizwe ubusanzwe n’ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga ndetse n’ibirinda indwara, rero igihe ufata amafunguro atagira intungamubiri zihagije ikaba ari imwe mu mpamvu zitera kubura cyangwa kugira amavangingo make.

3. Ibiyobyabwenge

Gufata ibiyobyabwenge ku mutegarugori ntabwo ari byiza namba. Urugero rw’ibiyobyabwenge hakaba harimo kunywa itabi, inzoga n’ibindi byinshi harimo nka mugo.

Gufata ibiyobyabwenge bikaba bigabanya irekurwa ry’imwe mu misemburo ituma umutegarugori agira amavangingo ahagije.

4. Ubwonko

Kugira umunaniro ukabije bikakuviramo no kutarukuhuka bihagije, bitera imikorere y’ubwonko kunanirwa kandi ibikorwa byose by’umubiri biyoborwa n’ubwonko. Abashakashatsi bakaba bagira inama abantu byibuze kuba baruhuka amasaha 8 kugira ngo birinde umunaniro ukabije.

Uku kunaniza ubwonko bikaba bituma igikorwa cyo gutera akabariro kitagenda neza bityo n’amavangingo cyangwa ububobere bukaba buke, bamwe bukabura kubera ibikorwa byose biyoborerwa mu mutwe.

Ikindi ugomba kumenya kudasinzira bihagije, bikaba bituma umuntu kwiheba agahangayika ibi byose bikaba bitera intekerezo zo gukora imibonano ziba nke.

5. Kwandura indwara

Kwandura indwara mu myanya y’ibanga cyangwa ndangagitsina ku bategarugori, zikaba zangiza bimwe mu bice bigize igitsina cy’umugore. Muri izi ndwara harimo imitezi, mburugu nz’izindi zitandukanye.

6. Imiti iboneza urubyaro

Hari imwe mu miti abategarugori baboneza urubyaro bafata,  ibateza kubura amavangingo cyangwa ububobere igihe batera akabariro impamvu ikaba ituruka kuba iyo miti hari imwe mu misemburo ihagarara. Imwe muri iyi miti ikoreshwa

mu kuboneza urubyaro (Family planning) ikaba hari imisemburo ihagarika indi ikagabanyuka.

7. Umubyeyi utwite

Kubura ububobere kandi ni ikibazo kigaragara ku mubyeyi utwite igihe umwana akiri muto.

8. Kugera mu za bukuru

Kugera mu bihe by’izabukuru(Menopause) na yo ni imwe mu mpamvu zitera ibura ry’ububobere (kubura amavangingo) kubera ibura ry’imisemburo irimo estrogen.

9. Kubura imisemburo

Kubura imisemburo imwe n’imwe harimo estrogen, ugira umumaro mwinshi cyane mu mubiri w’umutegarugori muri rusange igitsinagore.

Inama ugirwa wirinda iki kikibazo:

1. Kuruhuka bihagije

Aha umuntu wese agirwa inama yo kuruhuka amasaha 8

2. Gukora imyitozo ngororamubiri

3. Kwirinda kunywa itabi

rusange wowe ufite iki kibazo ukaba ugirwa inama yo kwirinda ibyavuzwe haruguru u no gushyira mu bikorwa ibyo usabwa gukora nko kurya indyo yuzuye cyangwa kugira isuku.

Isoko: Women’s health

Yanditswe na Nsanzimana Germain   

Leave a Reply