Ahmad Ahmad yatorewe kuba perezida wa CAF

0
232

Ahmad Ahmad wayoboraga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Madagascar yatorewe kuba perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa(CAF) asimbura Issa Hayatou wari umaze imyaka 29 ku buyobozi.

Ahmad Ahmad yatorewe kuba perezida wa CAF

Aya matora yabereye mu gihugu cya Ethiopia mu murwa mukuru wa Addis Abbeba yarangiye hagati yabo harimo ikinyuranyo cy’amajwi 14, Ahmad afite 34 mu gihe Hayatou bari bahatanye yari afite amajwi 20 gusa.

Ahmad w’imyaka 59 afashe ubuyobozi asimbuye umunya Cameroun Issa Hayatou ufite imyaka 70 akaba yaramaze imyaka 29 ayobora, mu ntego afite hakaba harimo no guteza imbere ruhago yo mu gihugu cya Madagascar.

Issa Hayatou
Issa Hayatou wari umaze imyaka 29 ayobora CAF

Nyuma yo gutorwa Ahmad yavuze ko yiteguye kuzana impinduka muri ruhago ya Africa aho yashimangiye ko afite ubushobozi n’ubushake bwo gukora ibyo yiyemeje.

Leave a Reply