Amaturo ntabereyeho gukenesha abantu: RGB

0
511

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri gahunda nshya ijyanye no gutanga serivise yiswe Nk’uwikorera, ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere mu Rwanda, cyatunguwe no kumva abanyamakUru babaza ikibazo cy’amatorero n’amadini ashyiraho amategeko ku  bayoboke bayo mu bijyanye no gutanga amaturo.

Amaturo ntabereyeho gukenesha abantu:RGB
Prof. Shyaka Anastase umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere mu Rwanda

Prof. Shyaka Anastase umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere mu Rwanda RGB, yaguye mu kantu akimara kumva ikibazo cyazamuwe n’abanyamakuru kirebana n’amwe mu madini afite amategeko ategeka  abayoboke bayo gutanga amaturo.yavuze ko we ubwe yari aziko gutanga amaturo ari ubushake bw’umuntu Atari itegeko yingeyeho ko amaturo atabereyeho gukenesha abantu.

Yagize ati:”Ubundi narinzi ko amaturo ari ubushake n’amadini nibyo n’amatorero turayashinzwe ubundi amaturo ni ubushake iyo hajemo rero ngo hari uwatanze menshi cyangwa se yabaye menshi icyo ni ikibazo, bene iryo torero sinzi ari irihe ariko ubwo ni ukuvuga ko haba harimo ikibazo nonese ubundi byakagombye kuba umuntu atura uko yifite niko njye nari mbizi,hari n’aho batamenya ayo runaka yashyizeno kubera ko ndapfundikira ntya nkagira ntya ntawe umenya nashyiraho rimwe nashyiramo ijana ndabizi ko hari amtorero ashobora kuba afite uburyo bw’amaturo buri ku murongo na byo ni byiza ariko uwo murongo ushingiye ku bushobozi ntabwo amaturo abereyeho gukenesha abantu, abereyeho gufatikanya ngo bateze imbere itorero itorero ribasabire imigisha Imana ibazanire ubukirE bazajye mu ijuru no ku isi babanje gukira”.

Inyuma gato y’ibyo RGB yanaganiye n’abanyamakuru touchrwanda yegereye bamwe  mu baturage na bo barunga mu ry’abanyamakuru ngo nta muntu ugishinga idini ashaka gukiranura abaturage.

Ati:”Ubundi njyewe menyereye ko andi madini yose batura mu buseke ariko byarantangaje pe kugira ngo mu idini ubone bari gutura mu nkangara, hari n’urusengero ugeraho nk’umuririmbyi muri korali bategeka ati buri muririmbyi agomba kuzana mafaranga aya n’aya niba ari ibihumbi bashyzeho ubwo ni bitanu ni ukuvuga ko ayo mafaranga iyo atabonetse byanga bikunda baraguhagarika ,biriya ni inyungu z’umuntu ku giti cye uba warashoye imari”.

Umunsi ku wundi hagenda havuga amatorero benshi bise ay’inzaduka, abenshi mu bakiristu iy’iyo ubabajije impamvu amadini agenda avuka umunsi ku wundi bagusubiza bakubwira ko ibihe bya nyuma byageze, Bamwe bati:Muri bibiliya haranditse ngo mu bihe bya nyuma amadini y’inzaduka azaba menshi.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

 

Leave a Reply