Burundi: Imbonerakure zikomeje kwirara mu baturage zikabambura utwabo

0
87

Mu gihugu cy’u Burundi abaturage baturiye intara ya Rutana barinubira bikomeye ibikorwa bya bamwe mu nsoresore z’ishyaka riri ku butegetsi muri iki gihugu bazwi ku izina ry’Imbonerakure ndetse bagakomeza gukingirwa ikibaba n’ubutegetsi.

Imbonerakure

Izi nsoresore zigize Imbonerakure zikaba mu kwezi gushize kwa Gashyantare nkuko ikinyamakuru Iwacu cyandikirwa mu Burundi kibitangaza ngo bagiye barangwa iteka no kugaba ibitero cyane cyane aho imodoka zihagarara zikuramo abagenzi maze zikabambura utwabo ushatse kugira icyo avuga bakamukubita.

Nkuko umwe mu baturage baturiye muri iyi ntara ya Rutana yabitangaje, yagize ati: “Ku masaha yo ku manywa rwose hano haba hari amahoro, gusa iyo bigeze n’injoro birara mu mihanda bakambura rubanda utwabo ndetse ushatse ku gira icyo avuga bakamukubita.”

Hari amakuru avuga ko umwe mu barezi uzwi ku izina rya Kibiri yaje guhura n’izi mbonerakure aho zari zigabije imihanda zikamukubita ndetse bikaza ku muviramo gukomereka bikomeye, hamwe n’umwe wababonye agafata ayo mafoto ashaka gutanga amakuru nawe bamufashe bakamwangiza bikomeye.

Benshi muri izi mbonerakure bakaba ari insoresore zabaswe n’ibiyobyabwenge washinzwe ugamije guhangana n’abaturage b’u Burundi bangaga ko Perezida Pierre Nkurunziza yongera kwiyamamariza manda ya gatatu ku mwanya w’umukuru w’igihugu ibintu atahabwaga n’amategeko.

Leave a Reply