Dore Byendagusetsa za Joriji utigeze ubona

0
3944

1.Joriji yajyiye gusaba umugeni ufite icyo apfana na Rubyogo, maze batangira gusaba umugeni, Rubyogo atangira guhata ibibazo Joriji.

Rubyogo:Niko sha Jori, uracyarya imbwa nka kera?

Joriji:Hoya narabiretse, wagizengo iyomba nkizirya uba ukiriho.

2.Joriji yahamagaye kuri Polisi ati:

Joriji:Allo ni kuri Polisi

Polisi:Yego wahageze,tugufashe iki?

Joriji:Hano abantu 20 barankurikiye,kandi sinzi icyo banshakaho

Polisi:Aho nihe??

Joriji:Ni kuri Instagram.

3.Joriji mu muhanda, abona umusazi atoye inoti ya bitanu, Maze aramwegera amubwira ngo namuhe Indangamuntu ye atoye, Umusazi ati barakubeshye ngo ndi umusazi uremera, Amazina yawe ninde: joriji ati nitwa repuburika yu Rwanda, Umusazi ati hanyuma ukaba ufite imyaka ingahe, Joriji ati mfite imyaka 5000, umusazi ati pu niyawe koko, ariko uri Gikuru shahu!!

Leave a Reply