Gasabo: Airtel yahaye inzu abana b’imfubyi

0
851

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Werurwe 2017, abayobozi ba Airtel bahiguye imihigo bari barahize yo gufasha abantu batishoboye muri gahunda bise Airtel Touching Lives.

Airtel yahaye inzu abana b’imfubyi

Iyi gahunda ya Airtel Touching Lives igamije gufasha abantu batishoboye, aho bandika abantu banyuranye bafite ibibazo bikomereye ubuzima bwabo, hanyuma bakareba ufite ikibazo gikomeye cyane kurusha abandi bakamufasha.

Abahawe inzu uyu munsi n’umuryango wa Adela witabye Imana, ukaba waruhagarariwe n’abana be babiri bari kumwe na Nyirakuru wabo, bakaba bahawe inzu iherereye mu murenge wa Kinyinya, mu kagari ka Ngaruyinka.

Airtel yahaye inzu abana b’imfubyi

Abahawe iyi Nzu bishimye cyane ndetse banashimira Airtel kuba ibafashije kubakura mu bwigunge nkuko yari yarabyemereye nyina ubabyara, ndetse bavuga ko ari amahirwe akomeye azabafasha gushaka imirimo n’amikoro afatika.

Airtel yahaye inzu abana b’imfubyi
Nyirakuru wabo bana babiri bahawe inzu
Airtel yahaye inzu abana b’imfubyi
Dushimimana Gilbert umwe mu bana bahawe inzu

Dushimimana Gilbert umwe mu bana bahawe inzu yagize ati “Twabaga mu buzima bugoranye cyane, kubona amikoro nabyo bigoye kubera ko kubona akazi tuba mu manegeka birakomeye, gusa kuva tubonye iyinzu n’igikorwa kiza twishimiye ndetse izadufasha byinshi mu buzima bwacu bwa burimunsi.”

Airtel yahaye inzu abana b’imfubyi
Inzu ifite ubwiherero bugezweho

Leave a Reply