KENYA: Ubwumvikane buke hagati y’umuhanzi Otile Brown na lebo ye

0
119

Biranuganugwa ko hari amakimbirane hagati y’Umuhanzi w’umuziki ugezweho Otile Brown n’inzu isanzwe imutunganyiriza muzika izwi nka Dreamland Music Empire.

Ubwumvikane buke hagati y’umuhanzi Otile brown na lebo ye
Ubwumvikane buke hagati y’umuhanzi Otile brown na lebo ye

Bizwi ko uyu muhanzi yinjijwe mu ruhando rwa muzika anasinyishwa ku mugaragarona na Dr Eddie uyu akaba ariwe nyir’inzu itunganya muzika ikaba ari na yo yamukoreye indirimbo ye ya mbere iri mu buryo bw’amajwi n’amshusho yitwa “Romeo na Julie” yakoranye n’umuraperi yitwa Khaligraph Jones.

Kuva ubwo uyu muhanzi yakoze indirimbo nyinshi zikunzwe kandi zikurikirana.Ziza gutuma aba umuhanzi ukomeye mu igihugu cya Kenya.

Ikinyamakuru Bongo 5 dukesha iyi nkuru kiratangaza ko hari amakimbirane ya hato na hato hagati y’uyu muhanzi w’umuraperi uzwi ko ashoboye injyana ya rap hamwe nyir’inzu isanzwe itunganya muzika ye, y’umugabo witwa Dr Eddie.Kandi n’uyumuhanzi ubwe ku igiti cye yemeje ko hari imibanire itari myiza hagati ye niyo inzu akoreramo muzika. Kandi yakomeje avuga ko ikintu kirikumutera kutumvikana na lebo ye ari uko yaje kumenya ko indirimbo ze bazisibye ku rukuta rwa youtube, ibi akaba yabitangaje ubwo yari yatumiwe mu ikiganiro n’imwe muri Televiziyo zo muri Kenya yitwa K24.

Uyu muhanzi kandi yagize ati“Koko Dr.Eddie ndamwubaha cyane, kuko ni umuntu ukomeye kuri njye, aho hose ngeze niwe wabigizemo uruhare rukomeye muri muzika yanjye, kandi twavanye kure muri uru ruganda rwa muzika ibyo nkaba mbimwubahira cyane, ariko kubw’ibyo ntangiye kubona ko hari ibitagenda neza nkuko amasezerano dufitanye abivuga, akaba ariyo mpamvu yaduteye gushwana mu uburyo bumwe cyangwa ubundi mu akazi kacu k’umiziki nkuko byagaragaye.”

Otile yavuze kandi ko nubwo hari ibyo batari kumvikanaho “Ariko yubaha cyane Dr Eddie kuko yagize ruhare runini cyane muri muzika ye. Ku bw’ibyo rero akaba asanga ko ikibazo bafitanye atari ikibazo kinini bagiye kugikemura vuba cyane nyuma buri kimwe cyose kikagenda neza, gusa akavuga ko we icyo asaba ari ugukomeza gufatanya mu ibikorwa byabo bya muzika kugira ngo bigende neza.”

Mu bigaragara hari agatotsi mu mibanire ya Otile na Dr Eddie nubwo Otile atashatse kugira byinshi avuga kuri iki kibazo.

Uyu muhanzi kandi akaba akomeje gukora indirimbo kuri ubu akaba ari gukora  indirimbo nshya yitwa”Niseme Nawe”yafatanyije na Barakah da Prince avuga ko agiye kuyishyira hanze vuba. Kandi ngo ikazaba ari indirimbo nziza cyane inyura abakunzi be.

Yanditswe na Daniel GATERA

Leave a Reply