Koreya y’Epfo: Urukiko rw’ikirenga rwemeje ko perezida yegura

0
114

Urukiko rw’ikirenga mu gihugu cya Koreya y’Amajyepfo, rwemeje ubusabe bw’inteko ishinga amategeko bwemeza ko umukuru w’iki gihugu Park Geun-hye ahagarika imirimo akegura.

Park Geun-hye
Park Geun-hye

Park ni we mutegarugori wa mbere wabaye perezida akayobora Koreya y’Amajyepfo ubu bidasubirwaho urukiko rw’ikirenga rukaba rwemeje ko ahagarika imirimo ye kubera ikibazo cyo kurya ruswa.

Magingo aya iki cyemezo cy’urukiko ntikivugwaho rumwe n’abaturage uruhande rumwe abamushigikiye ntibacyishimiye, mu gihe abandi batavuga rumwe na we bishimiye iki cyemezo bikaba byateje imyigaragambyo ikomeye.

Iki cyemezo cyafashwe n’itsinda ry’abacamanza umunani, nyuma kiza  gutangazwa n’ushinzwe ubutabera, Lee Jung-mi mu kigariro mbonankubone(Live Broadcast) cyateje impagarara mu gihugu hose.

Yagize ati “Dutangaje icyemezo nk’umwanzuro w’abacamanza bose ko twanze gushyigikira Perezida Park.”

Park akaba azira kunyereza amafaranga y’amakompanyi akomeye muri Koreya y’Amajyepfo, afatanyije na mugenzi we Choi Soon-Sil.

Nyuma yo gushyikirizwa ubutabera bikaba biteganyijwe ko amatora ya perezida uzamusimbura azaba mu minsi 60.

Yanditswe na Nsanzimana Germain       

Leave a Reply