Lavender, amaraso mashya muri muzika nyarwanda

0
156

Umuhanzikazi nyarwanda Niyonkuru Bora Aime Pacifique ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Bora Lavender akomeje kwigarurira imitima y’abantu batagira ingano akoresheje ibihangano bye bikoranye ubuhanga n’impano ye ivugisha benshi.

Umuhanzikazi nyarwanda Lavender

Lavender w’imyaka 21 ari mu bahanzikazi bejo hazaza umuziki w’u Rwanda ufite benshi bamumenye mu ndirimbo nka Yesterday, African Boy ndetse na Niwowe Nkunda aherutse gushyira hanze vubaha.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Touchrwanda yatubwiye byinshi kuriwe, atubwira nibwo ateganya mu minsi iri imbere.

Lavender yatangiye umuziki mu mwaka wa 2015, akaba amaze gukora indirimbo eshanu(5) harimo ebyiri zifite amashusho ndetse n’izindi eshatu etaganya kuzakorera amashusho.

Muri rusange yatubwiye ko muzika nyarwanda ikomeje gutera imbere gusa haracyarimo ikintu cyo kureba abagezeyo, impano nshyashya ntago zitabwaho cyane biracyagoranye kugirango zizamuke.

Umuhanzikazi nyarwanda Lavender

Twamubajije ibijyanye n’indirimbo ze zirimo urukundo icyo zivuze kuriwe adusubiza agira ati “Ntago ndirimba indirimbo z’urukundo gusa nuko arizo nkunze kuririmbaho cyane, impamvu kandi nuko biterwa n’igihe mba ndimo, nibyiyumviro mfite muri iyo minsi akenshi indirimbo ndirimba zigira aho ziva ntago mfa kwandika gusa nta inspiration ifatika mfite ndetse ntamukunzi ngira wenda ngo naza nzimutura”

Lavender kandi yagiriye inama abahanzi bakoresha ibiyobyabwenge ababwira ko bakwiye kubireka kuko sibyiza wenda ntiwamenya icyo burumwe atekereza n’impamvu babikoresha gusa sibyiza.

Yatubwiye ko imishinga afite mu minsi iri imbere harimo kwitabira amarushanwa menshi ashoboka no gukora indirimbo nshyashya gusa kuko nta  muterankunga afite bizajyenda bikorwa gake gake, kuko arifuza kuzamera nk’umuhanzikazi Tiwa Savage bitewe nuko ariwe afatiraho ikitegererezo.

Umuhanzikazi nyarwanda Lavender

Yasoje yibutsa abakunzi be ko abakunda cyane kandi abafitiye byinshi muri iyi minsi iri imbere akaba abasaba no kumushyigikira ku mbuga nkoranyambaga ze nka Instagram(Bora Lavender) no kuri facebook.

Kanda Hano wumve Ni wowe nkunda ya Lavander ikaba yarakozwe na Trackslayer muri Touch Entertainment

Leave a Reply