Menya byinshi kuri Nessim Pro uri gukurura abahanzi nyarwanda bakajya gukorera muri Uganda

0
134

Bamwe mu bahanzi nyarwanda bakomeje kujya mu gihugu cya Uganda kujya gukorerayo indirimbo zitandukanye kugirango barusheho kwamamara haba mu Rwanda ndetse no muri Uganda.

Abahanzi batandukanye bari gukururwa numwe mu ba Producer ukorera mu gihugu cya Uganda witwa Nessim, ndetse n’abanyarwanda benshi bamaze kumumenya bitewe n’indirimbo amaze gukora zigakundwa hano mu Rwanda.

Nessim wakoze Munakampala, Farmer, Face to Face, Owooma arimo gukorera indirimbo Urban Boyz na Ykee Benda
Nessim wakoze Munakampala, Farmer, Face to Face, Owooma arimo gukorera indirimbo Urban Boyz na Ykee Benda

Producer Nessim yakoze indirimbo nka Munakampala ya Ykee Benda, Farmer ya Sheebah na Ykee Benda, Face to Face ya Charly&Nina, Owooma Charly&Nina ya bafatanyije na Geastady ndetse akaba ari no gukora indirimbo ya Urban Boyz na Ykee Benda izasohoka vubaha.

Touchrwanda yagiranye ikiganiro kirambuye na Nessim maze atubwira byinshi ku buzima bwe ndetse n’urujyendo rwe mu kazi ko gutunganya umuziki.

Ubusanzwe uyu musore yitwa Mukuza Nessim, n’umugande wuzuye akaba afite imyaka 24,akorera mu nzu itunganya umuziki ye yise Nessim Pan Production.

Ku myaka ye 24, Nessim ahuruza n'abanyamahanga
Ku myaka ye 24, Nessim ahuruza n’abanyamahanga

Nessim kuva na kera yakundana gukora umuziki bitewe nuko afite ababyeyi nabo bakundaga umuziki cyane, bityo akura yumva azaba umu Producer utunganya amajwi, ndetse akaba yishimira kuba inzozi ze yarazigezeho

Twamubajije umu Producer w’ikitegererezo kuriwe atubwira ko bose bashoboye, ndetse ko bajyenda bafashanya cyane mu buzima bwa buri munsi, bakigishanya ibintu bitandukanye byo mu kazi kabo.

Nessim yatubwiye ko aba Producer bo mu Rwanda bashoboye kuko ajya yumva indirimbo nyinshi za hano mu Rwanda akumva zikoranye ubuhanga, gusa nawe mu minsi mike azajya aza gukorera mu Rwanda nkuko bajyenzi be barimo nka Washington bakunze kuza mu Rwanda kuhakorera.

Producer Nessim
Producer Nessim ngo yikundira u Rwanda

Yasoje atubwira ko u Rwanda ari igihugu cyiza, ndetse gifite n’abantu bafite umutima mwiza kuko bamwakiranye urugwiro rudasanzwe, ndetse anashishikariza abahanzi gukomeza gukorana imbaraga nyinshi kugirango bazabashe kugera ku rugero rufatika.

Producer Nessim na Tino
Tino akimubona yahise amubwira ati “Musaza TBB tugomba gukorana nawe”

Leave a Reply