Mu mafoto dore udushya n’udukoryo byaranze icyumweru kirangiye

0
450

Iki cyumweru gishize cyari icyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Werurwe kikaba gifite byinshi byakiranze haba mu myidagaduro ndetse no mu mukino itandukanye.

Akenshi mu kureba ibintu bitandukanye bidasanzwe biba byararanze icyumweru twifashisha imbuga nkorambanyaga zitandukanye zirimo izandikira hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Ibi ni bimwe mu bihe bidasanzwe byaranze icyumweru kirangiye

IMYIDAGADURO

Abahanzi bazahatanira Guma Guma 7 baramenyekanye

Abahanzi bazahatanira Guma Guma 7 baramenyekanye

Irushanwa rya Primus Guma Guma SuperStar rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 7 ryari ritegerejwe na benshi ndetse bafite n’amatsiko yo kumenya abazahatanira iki gihembo, EAP bafatanyije na Bralirwa batangaje abahanzi 10 batorewe kuzahangana mu irushanwa rya PGGSS7M, abo bahanzi ni aba bakurikira:Christopher, Social Mula, Dream Boys, Active, Charly & Nina, Paccy Oda, Danny Nanone, Bull Dogg, Mico The Best, Davis D

Abatinganyikazi babiri bemeye ku mugaragaro ko bagiye kurushinga

Abatinganyikazi babiri bemeye ku mugaragaro ko bagiye kurushinga

Abakobwa babiri b’abanyarwanda harimo umwe wahoze ari umunyamakuru biyemereye ubwabo ko bagiye kurushinga bakabana bahuje ibitsina.

Indirimbo ya Oda Paccy ikomeje kubica bigacika hanze y’igihugu

Indirimbo ya Oda Paccy ikomeje kubica bigacika hanze y’igihugu

Umuraperikazi nyarwanda Oda Paccy aherutse gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘No body’ ikaba yaratangiye gucurangwa ku ma televiziyo mpuzamahanga ariyo MTV na Trace

Umuhanzikazi Ciara agiye kwibaruka

Umuhanzikazi Ciara agiye kwibaruka

Aritegura kubyara umwana wa kabiri ku mugabo we, nyuma yo gutandukana n’umuraperi Future babyaranye umwana umwe.

I Kigali hagiye kubera igitaramo cya “Seka Live“ cyizitabirwa n’abanyarwenya bakomeye

I Kigali hagiye kubera igitaramo cya “Seka Live“ cyizitabirwa n’abanyarwenya bakomeye

Igitaramo cya Seka Live ni igitaramo gihuriramo abanyarwenya batandukanye baba bavuye impande zose, maze bagataramira abantu babasetsa bakishima, iki gitaramo giteganyijwe kubera mu Rwanda muri Serena Hotel kuwa 26 Werurwe 2017 kikaba kizitabirwa n’umunyarwenya w’icyamamare muri Kenya,  Eric Mondi

Abakobwa bari muri Miss Rwanda 2017 bakoze igikorwa cy’urukundo

Abakobwa bari muri Miss Rwanda 2017 bakoze igikorwa cy’urukundo

Abakobwa 14 (uvanyemo umwe urwaye) bahataniraga kuba Miss Rwanda 2017 basuye abagore mu bitaro bya Muhima babaha ibikoresho binyuranye mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru ngarukamwaka w’abagore.

IMIKINO

Rayon Sport yatsindiwe mu gihugu cya Mali

Rayon Sport yatsindiwe mu gihugu cya Mali

Ikipe ya Rayon Sport yari yarerekeje mu gihugu cya Mali guhura n’ikipe ya Onze Createur mu mikino ya Total CAF confederation Cup, uyu mukino warangiye Rayon Sport itsinzwe igitego kimwe k’ubusa.

APR FC yanganyije na Kirehe FC

APR FC yanganyije na Kirehe FC

Ikipe ya APR FC muri iyi minsi iri mu bihe bibi yongeye gutakaza amanota atatu imbere y’ikipe ya Kirehe FC maze banganya ubusa k’ubusa, uyu mukino ukaba warabereye mu karere ka Kirehe ho mu ntara y’iburasirazuba.

Nshutinamagara Ismael Kodo yatangiye kwimereza gutoza

Nshutinamagara Ismael Kodo yatangiye kwimereza gutoza

Nyuma yuko Kodo ahagaritse gukina umupira w’amaguru yatangiye kwimenyereza umwuga wo gutoza mu ikipe ya AS Kigali yakiniraga.

Leave a Reply