Musanze: Abacururiza mu isoko ry’ibiribwa ntiborohewe n’abatemberezi

0
85

Abacururiza mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze mu bisima  bavuga ko babangamiwe na bagenzi babo bita amatemberezi kuba babatesha abakiriya ntibabone abakiriya bahagije.

Bimwe mu biribwa biboneka mu isoko rya Musanze(photo/internet)

Aba bacuruzi bakorera  mu bisima bavuga ko bafite ikibazo giterwa na bagenzi babo bakorera hasi no hanze y’isoko ry’ibiribwa rya Musanze ubusanzwe  riherereye mu murenge wa Muhoza.

Bavuga ko babangamiwe n’abacururiza hanze bo bita banyirabayazana batuma batabona abakiriya nkuko bo babyifuza.

Umuyobozi wungirije w’iri soko ry’ibiribwa, Bwana Kananura Gasimba avuga ko iki kibazo bakizi basabye ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bukabemerera ko bakorera muri iri soko mu rwego rwo kugabanya abacururizaga mu kajagari bavanywe mu mihanda.

Yagize ati “Hari abatemberezi bahoze bacururiza mu kajagari  twavuganye n’akerere n’umurenge barabatuzanira tubashyira hasi ahantu hatubakiye mu buryo bwo guca abatemberezi babaga bari ku muhanda.”

Impamvu itera uyu mubyigano  aba bacuruzi batishimiye muri iri soko,  ishingiye ku bacuruzi bakorera mu bisima bahoze bacuruza imbuto, mbere y’uko aba batemberezi bahabwa umwanya muri soko nkuko Gasimba  avuga.

Abacururiza mu bisima batunga agatoki aba batemberezi kuba bagitembereza hanze ariko igiteye urujijo bose bakaba basabwa imisoro kandi bibumbiye mu mashyirahamwe.

Kugeza magingo aya iki kibazo bivugwa ko gishobora kuzakemuka igihe isoko  rinini rya kijyambere  imirimo yaryo iri kurangira rizaba ryuzuye rigatahwa.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

Leave a Reply