Nyaruguru: Yafatanwe amashashi atemewe arenga ibihumbi 30

1
472

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyaruguru iratangaza ko yafashe umugabo witwa Nyirimpuhwe JMV imusanganye amashashi atemewe gukoreshwa ya pulasitiki ibihumbi 32.

Yafatanwe amashashi atemewe arenga ibihumbi 30
Yafatanwe amashashi atemewe arenga ibihumbi 30

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru Superintendent of Police (SP) Steven Gaga, avuga ko uyu mugabo yafashwe ku itariki ya 17 Werurwe mu masaha yo mu gitondo mu murenge wa Munin,iyu mukwabu wateguwe na Polisi nyuma y’uko hari abaturage batanze amakuru y’ikwirakwiza ry’ayo masashi atemewe.

SP Gaga yagize ati:” Uyu mugabo twamufashe kuko twari tumufiteho amakuru ko akora ubucuruzi bw’aya mashashi ya pulasitiki aho yayavanaga mu gihugu cy’igituranyi akajya kuyacuruza hirya no hino mu gihugu cyacu. Ntabwo rero dushobora na rimwe kwihanganira ibi bikorwa bibi kuko twiyemeje guhagurukira abantu bishora mu bucuruzi bw’aya masashi kuko agira ingaruka mbi ku bidukikije. Twanahagurukiye kandi n’abangiza ibidukikije muri rusange nk’amashyamba n’ibindi. Tugomba kubahiriza gahunda za Leta kandi tukanazishyira mu bikorwa. N’undi wese uzabyishoramo tuzamufata kandi tumushyikirize inzego zibishinzwe kuko duhora turi maso”.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru yashimiye abaturage kuba bakorana neza na Polisi y’u Rwanda muri aka karere ngo kuko ikintu cyose bakeka ko cyabahungabanyiriza umutekano cyangwa ibyaha muri rusange bahita babimenyesha Polisi n’izindi nzego.  Yasabye abaturage gukomeza uyu muco mwiza wo gukorana n’ubuyobozi bwabo.

Si ubwa mbere muri aka karere hafatwa amashashi atemewe ya pulasitiki ngo kuko no mu kwezi kwa mbere n’ukwa kabiri muri uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda ihakorera yari yarafashe amashashi hafi ibihumbi 20 n’abantu 17 bayacuruzaga. Ibikorwa nk’ibi byo kurwanya amashashi n’abangiza ibidukikije muri rusange bikaba bizakomeza nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda muri aka karere.

1 COMMENT

  1. Amasashe yangiza ibidukikije; kandi iyo byangiritse bigira ingaruka mbi ku rusobe rw’ibinyabuzima muri rusange. Twirinde kuyinjiza mu gihugu no kuyakoresha; kandi dutungire agatoki inzego zibishinzwe aho tuyabona cyangwa aho tuyacyeka.

Leave a Reply