Onze Createur izakina na Rayon Sport yageze I Kigali

0
547

Ikipe ya Onze Createur ikomoka mu gihugu cya Mali yamaze kugera I Kigali aho ije gukina umukino wo kwishyura n’ikipe ya Rayon Sport mu mikino ya Total Conferation Cup.

Onze Createur izakina na Rayon Sport yageze I Kigali

Mu mukino ubanza ikipe ya Rayon Sport yatsinzwe na Onze Createur igitego kimwe k’ubusa, uyu mukino ukaba warabereye mu gihugu cya Mali mu murwa mukuru wa Bamako.

Uyu mukino wo kwishyura uzaba kuwa Gatandatu tariki 18 Werurwe, ukaba uzabera kuri Stade Amahoro, ari naho ikipe ya Rayon Sport iri gukorera imyitozo.

Onze Createur ikigera I Kigali yahise ijyanwa aho bazaba bacumbitse bitegura uyu mukino ukomeye wo kwishyura.

Onze Createur izakina na Rayon Sport yageze I Kigali

Onze Createur izakina na Rayon Sport yageze I Kigali

Leave a Reply