Perezida Kenyatta yibasiye Guverineri we w’intara ya Turkana Josephat Nanok

0
122

Mu gihugu cya Kenya haravugwa umwuka utari mwiza hagati ya perezida w’iki gihugu na guverineri w’intara ya Turkana, aho uhuru Kenyatta yamwise umudayimoni w’umusazi ubwo yazamuraga ibibazo byinshi ku mutungo wa peteroli.

Uhuru Kenyatta yibasiye guverineri we
Uhuru Kenyatta yibasiye guverineri we

Ikinyamakuru the Star cyo muri Kenya kivuga ko perezida Uhuru yamwise umudayimoni nyuma y’uko uyu muguverineri Nanok yaramaze gushinja leta ya Uhuru kuba yarageneye intara ya Turkana ingengo y’imari nkeya.

Perezida Kenyatta n’uburakari bwinshi mu magambo yavuze mu giswahili yabeshyuje abamushinja ko afite inyungu zihariye muri peteroli to muri ako gace ka Turkana. Uhuru yavuze ko nta muntu n’umwe wabwira abanyakenya ibinyoma bimuharabika bivuga ko akeneye peteroli y’abandi. Mu ijambo ry’igiswahili yagize ati”Mtu akisimama hapa aseme ati Uhuru ako na haja na mafuta ya wengine…ashindwe…shetani mshenzi…” Ibi ugenekereje mu kinyarwanda Kenyatta yashatse kuvuga ati”iyo umuntu yihandagaza akavuga ngo Uhuru afite inyungu muri peteroli y’abandi, ngo natsindwe na satani…uwo musazi.”

Nanok mu ijambo yavugiye mu ruzinduko Uhuru yagiriye muri ako gace ka Turkana kuri uyu wa gatatu, yavuze ko tiriyari eshatu ari zo leta yari yageneye intara zose zigize kenya ariko iyo ngengo y’imari yaje kugabanyuka igera kuri miliyari 22 z’amashiringi y’amanyakenya.

Nanok yakomeje avuga ko ingengo y’imari yagenewe uturere yamanutse ikava ku 10 igera kuri 5 ku ijana yongeraho ko miliyari 3 are zo zakoreshejwe.

Guverineri, Nanok yatangarije abari aho kandi ko mu myaka ine ishize, intara ayoboye itigeze ihabwa miliyari 50 ahubwo yahawe miliyari 32 z’amashiringi y’amanyakenya.

Nanok abwira perezida, yagize ati” Itegeko nshinga rya guverinoma ya Kenya rivuga ko umutungo ugomba gusaranganywa mu buryo bwiza, kandi  turashoboye gukoresha inkunga neza ndetse tukaba twanasagurira n’ejo hazaza.” Nanok yongeyeho ko ubu ari bwo buryo bwonyine bwari butume perezida Uhuru yubahwa muri iriya ntara ya Turkana.

Ariko Uhuru yahise amucyaha agira, ati “Sinjye ushyiraho amategeko, icyo nkora gusa njye ni ukuyasinyaho…akomeza mu giswahili agira ati “halafu mjinga anakuja kusema hapa kwamba ati mimi nafanya mambo…” mu kinyarwanda hano akaba yashatse kuvuga ati “Hanyuma injiji ize hano ivuge ngo njyewe nkora ibimfitiye inyungu ku giti cyanjye.”

Perezida Uhuru yabwiye abaturage ko badakwiye gutega amatwi ababinjizamo andi matwara.

Yagize ati “ Ni mwe muzabihomberamo ntabwo ari njye.”

“Niba bibwira ko njye mfa gukangwa n’ubusa, babishakira ku bandi,” ibi Kenyatta yabivuze anongeraho ko nubwo batabona amajwi y’abo muri Turkana bitabuza amatora kugenda neza, avuga ko kandi isi itaba irangiriye aho.

Uhuru yavuze ko Turkana ifite byinshi byo kugaragaza birenze inkunga ya miliyari 40 z’amashilingi y’amanyakenya yahawe mu myaka ine ishize, akomeza anenga cyane Nanok avuga ko intara ye yatanzweho urugero mu guha abanyakenya serivise(service) mbi.

Uhuru yibukije ko Turkana yawe ingengo y’imari ingana n’iyahawe intara ya Kiambu na Uasin Gishu. Yagize ati “Turkana igomba gutera imbere ku kigero nk’ik’izindi ntara kandi ko abayituye bafite uburenganzira bwo guhabwa serivise nziza kandi ihagije. Uhuru yavuze ko amafaranga yagatanzwe aho ari ngombwa kandi ko abanyapolitiki bagombye gukora imirimo yabo mu mahoro.

Uhuru yongeye kwibutsa ko leta ye yatangije imishinga muri iyo ntara mu guteza imbere ingufu z’umuriro, ubuzima, ibikorwa remezo, ubuhinzi n’ubworozi, amazi ndetse n’umutekano. Perezida Kenyatta yavuze no ku iyubakwa ry’umuhanda wa kaburimbo uva ahitwa Kitale ujya Lodwar, hamwe no gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu bigo by’amashuri birenga 300.

Perezida yabajije abari aho ati “Kuva igihugu cyabona ubwigenge, ni iyihe guverinoma yari yaha ingo nyinshi amashanyarazi nk’ishyaka rya Jubilee?” arongera ati “iyo umuntu ari umuyobozi ashishikajwe no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, yakabaye umunyamuryango w’ishyaka rya Jubilee, ishyaka rishishikajwe n’iterambere n’ubumwe by’abaturage.”

Ibi Kenyatta akaba yarabivugiye ahitwa Lodwar aho yakiriwe n’umubare mwinshi w’abatuye ako gace, mu ruzinduko rwe hamwe visi perezida William Ruto .

Yanditswe na Janvier Hakizimana  

Leave a Reply