Rayon Sport yisubije intebe y’icyubahiro, APR FC ikorwa mu jisho

0
147

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Werurwe ikipe ya Rayon Sport  yari yahuye n’ikipe ya Espoir mu mukino w’ikirarane wa shampiyona yo ku munsi wa 17, mu gihe APR FC na yo yari yacakiranye n’ikipe ya Gicumbi FC.

Rayon Sport iratsinze, APR FC yo ikubitirwa ahareba inzega

Umukino wa Rayon Sport wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ukaba wari utegerejwe n’abantu benshi bagira ngo bashyigikire ikipe yabo ibashe kwegukana amanota atatu ari buyiraze ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.

Abafana ba Rayon Sport

Rayon Sport iratsinze, APR FC yo ikubitirwa ahareba inzega

Ku ikubitiro Rayon Sport ntago yagowe cyane n’ikipe ya Espoir, bitewe nuko mu gice cya mbere yari yamaze kwibikaho ibitego byayo bibiri byatsinzwe na Moustapha ku munota wa munani hamwe n’umunyamali Cone watsinze icya kabiri ku munota wa 43.

Rayon Sport iratsinze, APR FC yo ikubitirwa ahareba inzega

Rayon Sport iratsinze, APR FC yo ikubitirwa ahareba inzega

Mu gice cya kabiri Rayon Sport yakomeje kotsa igitutu ikipe ya Espoir, igenda ihusha ibitego bitandukanye ariko .

Rayon Sport iratsinze, APR FC yo ikubitirwa ahareba inzega

Undi mukino wari utegerejwe cyane ni uwabereye ku kibuga cya Kicukiro, ukaba wari wahuje ikipe ya APR FC n’ikipe ya Gicumbi FC, ukaba urangiye APR FC itsinzwe n’ikipe ya Gicumbi iri ku mwanya wa 15 ku rutonde rwa shampiyona igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Mudeyi Suleiman(Gicumbi 1-0 APR FC).

Iyi mikino irinze irangira nta mpinduka zirabaho, Rayon Sport ifite ibitego bibiri ku busa bwa Espoir, APR FC itsindwa na Gicumbi FC, ibi bikaba bihesheje Rayon Sport kurara ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, APR FC ikaba ari iya kabiri.

Leave a Reply