Trump yashyize umukono ku mushinga wa NASA wo kohereza abantu gutura kuri Mars

0
1387

Perezida wa Leta zunze ubumwe Donald Trump akaba yashyize umukono ku mushinga uzafasha ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku isanzure ngo hakomeze inkigo yo gukora ubushakashatsi ku miturire yo ku mubumbe wa Mars.

Ibi kandi bibaye nyuma y’imyaka igera kuri irindwi yari ishize hakozwe igikorwa nk’iki ngiki aho leta yari yongeye gutanga inguzanyo kuri iki kigo ngo higwe uburyo bamwe mu baturage ba Amerika bakwimurirwa kuri uyu mubumbe mu gihe byaba bishoboka ko haba ibinyabuzima.

Perezida Trump akaba yatanze inguzanya ingana na Miliyari 19.5 by’ama dorali ya Amerika.

Iki kigo cy’Amerika gikora ubushakashatsi ku isanzure kikaba gikomeje umugambi wacyo wo gukora ibishoboka ngo bitarenze mu mwaka wi 2030 abantu bazaba batangiye koherezwa kujya gutura kuri uyu mubumbe wa Mars.

Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe isanzure Scott Pace akaba yagize ati: “ibi biratanga icyizere gikomeye cy’imigendekere myiza y’ubushakashatsi.” yagarutse kandi ko igice cya mbere cy’inguzanyo bahawe na leta cyakoreshejwe mu kohereza inzobere mu bigendanye n’isanzure kujya gukora inyigo yuko ubuzima bwashoboka kuri uyu mubumbe.

Trump akaba yashimangiye ko kurubu imihindagurukire y’isi iteye inkeke ko abantu bakomeza ubushakashatsi ahandi hose hashoboka umuntu yatura hatari hano  ku isi.

Leave a Reply