Ubuzima bw’abatuye mu murenge mushya wa 13 muri Kirehe ahari inkambi y’impunzi z’Abarundi-AMAFOTO

0
254

Umugambi wabo uracyari umwe wo kuzasubira mu gihugu cyabo, gusa urugwiro bakiranwe n’abanyarwanda bakabana bagasangira byatumye bumva nta pfunwe ryo kubana batishishana igihe kimwe banyuzamo bakanidagadura.

Impunzi z'abarundi mahama

Impunzi z’Abarundi ziri mu gihugu cy’u Rwanda mu nkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe biturutse ku rugwiro beretswe n’inzego z’igihugu cy’u Rwanda cyabakiriye kikabaha ikaze ubuzima kurubu buhagaze neza urubyiruko rugira n’umwanya rukidagadura.

Mu busanzwe akarere ka Kirehe kamwe mu kagize intara y’iburasirazuba kari gasanzwe gafite uturere tugera kuri 12 gusa, nyuma yaho Leta y’u Rwanda ifunguye amarembo ikemera  kwakira impunzi z’abarundi zahunze igihugu cyabo nyuma yaho Pierre Nkurunziza yiyamamarije kuyobora indi manda ya 3 nk’umukuru w’igihugu aka karere kungutse undi murenge mushya.

 

Nyuma yitorwa rya Perezida Pierre Nkurunziza Mu Burundi hahise havuka umwuka mubi icyo gihe benshi mu baturage barahunga bacyiza amagara yabo nyuma yaho insoresore zizwi ku izina ry’Imbonerakure z’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD zatangiye gufata bamwe mu baturage bagaragaye mu myigaragambyo zikabahohotera ndetse abandi bacyekwa ko babigizemo uruhare bakagenda bicwa buhoro buhoro.

Mu Rwanda habarurirwa impunzi z’Abarundi zigera ku 53,000 bataye ibyabo kubera umutekano mucye uri mu gihugu cyabo.

Nkuko umuyobozi wa karere ka Kirehe Gerald Muzungu yabitangaje Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore muri iyi nkambi, yavuze ko inkambi ya Mahama kurubu ifatwa nk’umurenge wa 13 w’aka karere.

Zimwe zabashije kuganira n’ikinyamakuru Touchrwanda zatubwiye ko ibyo bagenerwa nki impunzi babihabwa uko bikwiye, ndetse ko inzego z’umutekano zibahora hafi hamwe n’imiryango mpuzamahanga yita ku mpunzi ibegera kenshi gashoboka kandi ko bashima u Rwanda rwabakiriye umutima mwiza ndetse n’urugwiro basanganye abanyarwanda.

Impunzi Burundi Mahama
Benshi bakuwe mu mahema babagamo babubakira inzu zisakajwe amabati

Mayor Muzungu yagize ati: “ Aha mubona bahatura hari amahema gusa ubuzima ntabwo bwari bworoshye, ibyangombwa by’ubuzima bicye nibyo byari bihari ariko uyu munsi bakaba babona ibibatunga uko bikwiye nka abandi baturage bose… gusa turasaba ko bakomeza koroherezwa kubona isoko ngo bose bazamukire icyarimwe babashe kubona amajyambere nka abandi.”

Bamwe mu baturage twaganiriye uretse kuba bashimira uburyo u Rwanda rwabakiriye neza bagaragaza ko babanye neza n’abanyarwanda baje basanga ko babana batishishana.

Nubwo urubyiruko rwo muri Mahama rutabura gutekereza ku buzima babayemo mu nkambi ndetse n’icyatuma basubira mu gihugu cyabo kubera ituze n’umutekano uba mu Rwanda banyuzamo bakidagadura abakiri bato bagaconga ruhago, abandi nabo bararimbanyije mu kwimenyereza ibikorwa byo kwerekana imideri ndetse abakuze batoza abakiri bato umuco wabo ngo batazawutatira.

Impunzi z'abarundi mahama
Abagore n’abakobwa batojwe umurimo w’ubudozi none ubu bari kwinjiza amafaranga kubw’isoko ry’imyenda y’abanyeshuri bahawe

 

Impunzi z'abarundi mahama
bamwe muri bo bamaze kuba inzobere muri aka kazi basigaye berekera bagenzi babo
Impunzi z'abarundi mahama
kuboha uduseke babitojwe n’abanyarwanda none kurubu bageze ku rwego rushimishije bari gushaka isoko
Impunzi z'abarundi mahama
Mu bugeni naho ntibatanzwe, bari gukora ibihangano bibereye ijisho
Impunzi z'abarundi mahama
Mu nganzo yabo ntibibagirwa akarango kabo k’igihugu cy’u Burundi
Impunzi z'abarundi mahama
abahizi bamaze kuzenguruka hirya no hino muri Kigali basangiza abandi ibigize umuco wabo
Impunzi Burundi Mahama
Abahizi imvura ntibayumva
Impunzi z'abarundi mahama
Abangavu nabo ntibasigaye mu mikino njya rugamba bamaze kuba nka basaza babo

 

Impunzi z'abarundi mahama
iyo bibaye ngombwa bava no kubutaka
Impunzi z'abarundi mahama
Abapfasoni nabo uretse kwita ku muryango banyuzamo bagasubira no mu mbyino gakondo
Impunzi z'abarundi mahama
Aberekana imideli nabo banyuzamo bagatambuka bemye nta nkomyi!!
Impunzi z'abarundi mahama
Abategarugori bahize abandi, minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirasafari abashyikiriza igikombe

 

 

Leave a Reply