Uganda: Ibigo by’amashuri birenga160 byafunzwe

0
128

Mu karere kitwa Ibandamu gihugu cya Uganda, leta y’iki gihugu  yahagaritse  ibigo by’amashuri birenga 160 nyuma y’uko binaniwe kubahiriza amabwiriza ya Ministeri y’uburezi agenga imikorere n’imyigishirize.

Ibigo by’amashuri birenga160 byafunzwe
Ibigo by’amashuri birenga160 byafunzwe

Byinshi muri bino bigo byafunzwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe buyobowe n’umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu karere ka Ibanda Madamu Alice Asiimwe, afatanyije n’umuyobozi ushinzwe amashuri muri aka karere Bwana Gaidius Ahimbisibwe hamwe n’uhagarariye polisi mu karere Denis Ochama basanga ibyumba by’amashuri bakoresha bitujuje ibisabwa ndetse n’abarimu batabifitiye ubumenyi buhagije.

Nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe nyuma y’iminsi ibiri kuri uyu wa 04 Werurwe 2017, Ahimbisibwe yagize ati”Ibi bigo ntibiremererwa gukora, bifite inyubako zubatse ku buryo butajyanye ndetse zimwe muri zo nta madirishya kimwe na vandalateri( ventilators) zifite, mu gihe hari n’izindi zidafite isuku na nkeya”.

Nyamara Ahimbisibwe yatangaje ko nubwo ibi bigo by’amashuri byananiwe kuzuza ibisabwa, ubuyobozi bwabyo bwari bwahawe amahirwe yo gukora ibisabwa kugira ngo bemererwe gukora.

ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru the Daily Monitor dukesha iyi nkuru, uyu muyobozi yagize ati:”ibi bigo byafunzwe by’agateganyo ariko bizafungurwa na none aruko abayobozi babishinzwe ndetse n’abahagarariye ibi bigo by’amashuri babanje gusaba gukorerwa igenzura ko bikosoye bakuzuza ibisabwa”.

ibi bigo byafunzwe muri rusange bifite abanyeshuri basaga ibihumbi icumi. Gusa ntibyoroshye kumenya uburyo aba banyeshuri bacikirije amasomo mu gihembwe gahati bazabasha guhangana n’iki kibazo maze bagategereza kongera kwemererwa kwiga.
Asiimwe yavuze ko bahawe itegeko riturutse muri Ministeri y’Uburezi ryo gufunga ibigo byose by’amashuri yigenga bidafite uruhushya rwo gukora ndetse n’ibikoresho by’ingenzi bisabwa nubwo bwana Moses Tumuhimbise umuyobozi w’ikigo Ishongorero Vocation School, we yatangaje ko Ministeri itabikoze mu mucyo maze ikarenganya cyane ibigo byigenga kandi ngo ari byo bifite inkingi ikomeye mu burezi bw’iki guhugu kandi ko bisanzwe bikora neza.

Yanditswe na Schadrack MUKESHIMANA

Leave a Reply