Wifuza guhorana itoto? Dore Ibanga

0
134

Wowe usha kugaragaza ubwiza no guhorana itoto, irinde gukora ibi bintu bikurikira uce ukubiri na byo kuko bikwangiriza umubiri ugasaza ukiri muto.

Wifuza guhorana itoto?
Wifuza guhorana itoto?
  1. Kumva muzika imena amatwi

Kumva umuziki umena amatwi byangiza amatwi, kandi bikagabanya ubushobozi umuntu agira bwo kumva.

  1. Kurya isukari n’ibiyirimo

Isukari iryoherera ururimi ariko igasiga agasharire kangiza uruhu. Mu bushakashatsi bwakozwe na British Journal of Dermatology bwagaragaje ko Isukari yangiza bimwe mu bitunga umubiri bifasha uruhu kugumana ubusugire bw’uruhu. Iki kibazo kikaba cyibasirwa cyane cyane abantu bari mu kigero cy’imyaka 35.

  1. Kwigunga no kwiheba

Elcrema ivuga ko kwiheba no gusaza bijyana. Uko urushaho kwiheba niko n’uruhu rwawe rurushaho kwangirika.

Kwiheba bitera umuvuduko w’amaraso kuzamuka iki kibazo cy’umuvuduko ukabije kikaba kigabanya ubudahangarwa bw’umuntu bimuviramo kurwaragurika.

  1. Kutisanzura hamwe n’inshuti n’umuryango wawe

Abashakashatsi bavumbuye ko kwisanzura bihagije n’ishuti zawe byongera uburambe bwo kubaho kandi umuntu akagira ubuzima bwiza, byongera ubudahangarwa bw’umubiri kandi bikagabanya kwiheba.

5 .Kubura imbuto n’imboga               

Imboga n’imbuto bifite ubushobozi bwo kurwanya indwara zibasira uruhu. Ibi byatuma wibaza igihe nta mbuto ubona uko waba wiyangiza.

  1. Kujya ku izuba ryinshi

Kushyira uruhu rwawe ku izuba byangiza mu maso bitewe n’imirasire yaryo itwika mu maso

  1. Kutaryama amasaha make

Kuryama igihe gito bitera ingaruka nyinshi kandi mbi ku buzima bw’umuntu. Muri izi ngaruka ziterwa no kuryama igihe gito harimo umuvuduko w’amaraso,imikorere mibi y’ubwonko, umubyibuho ukabije n’ubusaza kandi n’uruhu rwawe rukagira ikibazo igihe utaryama amasaha ahagije.

  1. Kubura imyitozo ngororamubiri

Kubura no kudakora imyitozo ngororamubiri ni bibi ku buzima bw’umuntu kuko bitera umuntu kugaragara nk’umusaza. Igihe udakora imyitozo ngororamubiri bizagutera kubura itoto usazire imburagihe.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

Leave a Reply