Abahanzi nyarwanda bateruye abagore bakabana mu buryo butemewe n’amategeko

0
4190

Bamwe mu bahanzi nyarwanda usanga babana n’abagore babo mu buryo butemewe n’amategeko, benshi babyita guterura ugashyira mu rugo, aho usanga batarigeze basezerana cyangwa ngo bakore ubukwe.

Muri aba bahanzi harimo n’abatazi igikorwa cyo gusezerana imbere y’amategeko uko gikorwa, urugero nka Bulldog we ntakozwa na gato ibyo gusezerana dore ko avuga ko atazi naho bikorerwa.

Ntago ari abahanzi bose babana mu buryo butemewe kuko hari abakoze ubukwe buranavugwa cyane, aho twavuga nka Knowless na Clement, Riderman n’abandi benshi, ndetse hari n’abari kwitegura gukora ubukwe mu minsi iri imbere harimo nka Humble Jizzo wamaze kwambika impeta umukunzi, Ciney wambitswe impeta n’abandi benshi.

Uru n’urutonde rw’abahanzi nyarwanda 5 bateruye abagore bakabashyira mu ngo batarasezeranye

1.Bull Dogg

Abahanzi nyarwanda bateruye abagore bakabana mu buryo butemewe n'amategeko

Ndayishimiye Bertarnd ni umwe mu baraperi bakomeye bahoze mu itsinda rya Tuff Gang, uyu muraperi abana n’umugore we witwa Nelly mu buryo butemewe n’amategeko ndetse avuga ko atazi igikorwa cyo gusezerana uko giteye.

2.Jay Polly

Abahanzi nyarwanda bateruye abagore bakabana mu buryo butemewe n'amategeko

Jay Polly nawe ni umwe mu baraperi bari bagize itsinda rya Tuff Gangs, kuri ubu uyu nawe abana n’umugore we Shariffa mu buryo butemewe na gato n’amategeko ndetse n’Imana.

3.Uncle Austin

Abahanzi nyarwanda bateruye abagore bakabana mu buryo butemewe n'amategeko

Austin ni umuhanzi akaba n’umunyamakuru wa Kiss FM, abana n’umugore witwa  Mwiza Joannah ndetse bafitanye n’umwana w’umukobwa, gusa nubwo babana ntabwo barasezerana cyangwa ngo bakore ubukwe babane mu buryo bwemewe n’amategeko gusa bajya bavuga ko bazabukora.

4.Ama-G The Black

Uyu wambaye ingofero niwe mugore wa Amag The Black
Uyu wambaye ingofero niwe mugore wa Amag The Black

Ama-G The Black yabanaga n’umugore witwa Rosine ndetse bafitanye n’umwana, gusa kuri ubu baratandukanye, aterura undi mukobwa ndetse aho bagiye hose ntago bagisigana, no ku mbuga nkoranyambaga ze usanga yamushyizeho.

5.Bruce Melodie

Uyu niwe mugore wa Bruce Melody
Uyu niwe mugore wa Bruce Melody

Melodie amaze igihe kirenga umwaka abana n’umugore we banabyaranye umwana, N’ubwo yabanje kujya abihakana, ubu Bruce Melodie aterwa ishema no kuvuga ko ari umugabo mu rugo ufite umugore n’umwana.

Leave a Reply