Amateka y’umupira w’amaguru ufatwa nk’uhatse indi mikino yose ku Isi

0
817

 Umupira w’amaguru nka siporo ya mbere ikunzwe cyane ku isi ikaba ikinwa mu bihugu hafi ya byose bigize iyi isi dutuye, ruhago tubona kuri uyu munsi ni imwe muri siporo ihuruza imbaga ikaraza bamwe rwa ntambi bagiye kwihera amaso amwe mu makipe yabo bakunda gusa inzira byanyuzemo kugirango ube ubukombe.

Umupira w'amaguru RuhagoMu myaka irenga magana uyu mukino w’umupira w’amaguru umaze ubayeho umaze kugira abakunzi benshi; hirya no hino muri buri gihugu uretse kuba uyu mukino ushobora guhuza ingeri z’abantu bari bashyamiranye hari na benshi batakariza ubuzima bwabo kubw’urukundo bakunda uyu mukino.

Amateka y’isoko ry’umupira w’amaguru ukinwa kurubu

Bijya gutangira byari mu gihugu cy’Ubwongereza niho hafatwa nk’isoko y’umupira w’amaguru ufite amategeko awugenga, uyu mukino watangiye ufitanye isano n’undi uzwi ku izina rya Rugby ndetse imizi yaho na politike ni akadatana. Uyu mukino ukaba waragiye wibaruka indi mikino itandukanye.

Mumaza ya ruhago ikizwi nk’umupira w’amaguru (Football) inararibonye zivuga ko byatangiye mu mwaka wi 1170 mu gihugu cy’Ubwongereza ubwo abana bahuriraga mu mbuga bakina umupira. Abandi bo bavuga ko uyu mukino ushobora kuba ufite imizi ahagana mu kinyejana cya kabiri n’icya gatatu mbere y’ivuka rya Yezu mu gihugu cy’Ubushinwa aho bakinaga umukino witwa Soccer (umukino w’umupira). Gusa ibi byose aba bakinaga bikaba bitari bifite amategeko ahamye abigenderaho ndetse n’umubare w’abakinnyi bagomba kujya mu kibuga.

Ruhago ifite amateka maremare ariko tuvuze kubigendanye n’umupira w’amaguru mu buryo bugezweho intangiriro yawo ni hagati mu kinyejana cya 19 ahagana mu mwaka wi 1857 nibwo ikipe ya mbere yabayeho ku isi ivukira mu bigo by’amashuri mu gihugu cy’Ubwongereza ihabwa izina rya Sheffield Football club.

Mu mwaka w’i 1863 ni bwo igihugu cy’Ubwongereza bwatangiye kwita kuri uyu mukino ndetse bahita bashinga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rizwi ku izina rya FA (Football Association) kugeza kurubu rikaba ariryo ryagize uruhare runini mu iterambere ry’uyu mukino ndetse utangira gukwira hirya no hino ku isi.

Mu mwaka w’i 1886 nibwo haje gutekerezwa uburyo hashyirwaho ikigo cyajya gikurikirana iterambere ry’uyu mukino ndetse hagashyirwaho n’amategeko mpuzamanga azajya agenga uyu mukino IFAB (International Football Association Board).

Amashyirahamwe akaba yaragiye avuka uko imyaka yagendaga buri wese ashaka kugira utuntu agenda ahindura mu mikinire y’umupira w’amaguru gusa ahagana mu mwaka wi 1904 nibwo hashinzwe urwego rukuru rw’umupira w’amaguru ku isi FIFA (Fédération Internationale de Football Association) ndetse mu bihugu bigiye bitandukanye hagenda hashingwa amashyirahamwe ari nako uyu mukino wagiye wamamara utangira kugenda uhuruza imbaga.

Isano hagati y’umupira w’amaguru n’igisirikare

Umupira w’amaguru ukaba ufitanye isano rikomeye n’igisirikare dore ko hari n’amagambo izi mpande zigenda zihuriraho harimo nka Captain (umukinnyi uhagarariye bagenzi be mu kibuga; Umusirikare uyobora bagenzi be ku rugamba), Umutoza (uwerekera abakinnyi be uburyo bagomba kwitwara mu kibuga ngo bagere ku ntsinzi; ku rugamba uyu afatwa nk’umugaba w’ingabo uberekera uburyo bari butsinde umwanzi).

Nkuko ku rugamba ingabo iyo ziteye ziba zifite ibice bitatu aribyo abugarira, abo hagati ndetse n’ababa bahanganye imbere n’umwanzi bamuhangara niko bimeze no mu mupira w’amaguru aho habamo ibice bitatu aribyo bamyugariro , abo hagati ndetse na barutahizamu.

Umupira w’amaguru na Politike

Ruhago na Politike nka kadatana ibi wabihera ku mateka yagendaga aranga umukino benshi mu bakunzi b’uyu mukino wa El Clasico uhuza ikipe ya Real Madrid ndetse n’ikipe ya FC Barcelona zose zo mu gihugu cya Espagne aho amateka y’aya makipe uko ari abiri ahora ahanganye mu kibuga bitarangiriraga aho byahereye byose muri politike.

Mu busanzwe umujyi wa Madrid ndetse na Barcelona ni imwe mu mijyi ikomeye mu gihugu cya Espagne bityo ikaba itajya ihuza mu bigendanye na politike. mu gihe Real Madrid ifatwa nk’ikipe ihagarariye ubutegetsi bwa Espagne naho Barcelona ikaba ihagarariye abaturage baturiye Catalonia. Uretse kuba aya makipe umukino wayo uba ugizwe n’ishyaka ryo ku rwego rwo hejuru ku mpande rw’abakinnyi ndetse n’abafana ni umukino uhuza amakipe abiri afite umutungo utubutse ku isi nkuko byashyizwe ahagaragara mu rutonde rwakozwe na Forbes rw’amakipe ahagaze neza ku bigendanye n’umutungo ku isi.

Uyu mukino w’umupira w’amaguru ukaba ufite ba kizigenza bawo bafatwa nk’indashyikirwa mu mateka y’uyu mukino aho twavuga nk’umukinnyi rutahizamu ufite amamuko mu gihugu cya Ghana Edson Arantes Do Nascimento (PELE) ufatwa nk’umukinnyi w’ibihe byose muri ruhago, kuvuga uyu ugasiga mugenzi we benshi bahora bajya impaka babashakamo uwambere ari we Diego Armando Maradona Franco (Maradona) waba ukosheje cyane.

Uretse aba bagabo uko ari babiri bafatwa nk’intwari ndetse n’inzobere muri ruhago dore ko ihangana ryabo rihoraho kugeza na nubu ubwo bamaze gushesha akanguhe ntiwarenza ingohe abagabo barimo nka Zinedine Yazid Zidane (Zizou), Manuel Francisco dos Santos (Garrincha), Ronaldo Luís Nazário De Lima (Ronaldo), Hendrik Johannes Cruijff (Johan Cruyff), Albert Roger Mooh Miller (Roger Milla) n’abandi bagiye batandukanye.

Umupira w’amaguru ukaba mu bihugu byinshi bawita Football bishingiye kuba warazamukiye mu gihugu cy’Ubwongereza uretse ibihugu bibiri aribyo Leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse na Canada aho bayihaye inyito ya Soccer gusa byose bikaba bifite ibisobanuro bimwe ari byo umupira ukinishwa amaguru. mu Rwanda umupira w’amaguru mu Rwanda ukaba ufite inyito ya Ruhago ikaba yararyiswe n’umwe mu banyamakuru bogezaga uyu mukino wazize Jenoside yakorewe Abatutsi Kalinda Viateur wakoreraga igitangazamakuru cya leta Radio Rwanda.

Amwe mu mafoto y’ibyamamare muri uyu mukino wa ruhago

umupira w'amaguru
Icyamamare Pele ufatwa na benshi nk’umwami wa ruhago ku isi
Image result for maradona
Diego Armando Maradona Franco
Mu mwaka w’i 1926 ku mukino wahuje ikipe ya Arsenal ikina na Manchester United mu mbeho y’ubutita ivanze n’urubura
Image result for zinedine Zidane
Luis Enrique wakiniye ikipe ya Barcelona akayibera n’umutoza ahanganye na Zidane wakiniye Real Madrid akayibera umutoza kugeza ubu
Image result for ronaldo and messi
kuvuga ruhago ukarenza ingohe abasore babiri bayoboye uyu mukino kurubu waba ukosheje Cristiano Ronaldo ndetse na Lionel Messi

Leave a Reply