Inzobere mu ikoranabuhanga binjiriye konti ya twitter ya Maj. Gen. Muhoozi

0
1843

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mata 2017 abajura b’inzobere mu ikoranabuhanga bazwi ku izina rya Hackers bagerageje gushaka kwinjira muri konti ya Twitter y’umuhungu wa Perezida Museveni, Maj. Gen. Muhoozi Kainerugaba ariko ntibabasha kugera ku ntego bari biyemeje.

Maj. Gen. Muhoozi Kainerugaba

Maj. Gen. Muhoozi, kuri ubu inshingano ze akaba ari umujyanama w’umukuru w’igihugu Perezida Yoweli Museveni, akaba ashinzwe ibikorwa bya gisirikare. Konti ye ya Twitter kuri ubu ikaba ifite abayoboke (Followers) basaga ibihumbi 181.

Uku kugerageza kwinjira muri konti ya Twitter ya Gen Muhoozi @mkainerugaba bivugwa ko hari amakuru menshi (tweets) yagiye yishyira kuri iyo konti.

Umuvugizi mukuru w’ingabo kabuhariwe zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu mu gihugu cya Uganda, Maj Chris Magezi, avuga ko abakoze ibyo ari muri bamwe mu bantu batamushakira amahoro.

Maj Chris Magezi yagize ati: “Nshuti, ibyo byakozwe mu ijoro ryakeye ubwo bageragezaga kwinjira muri konti @mkainerugaba”.  Maj Chris Magezi yakomeje avuga ko hari ingamba zafashwe mu rwego rwo kuyirinda.

Si ubwa mbere abayobozi bakomeye cyangwa ibigo by’imari muri Uganda byinjirirwa n’abajura (hackers), kuko mu mwaka wa 2015, abo bajura bakoresha ikoranabuhanga bageraje inshuro enye zose kuyobya amashilingi asaga miliyari 81 muri banki nkuru ya Uganda ariko ntibashobora kubigeraho birabapfana.

Leave a Reply