Kibonke Clapton afatanyije n’abanyagasani bafashije umukecuru warokotse Jenoside

0
760

Kuri uyu wa kane tariki ya 13 Mata 2017, mu gihe u Rwanda rwose ruri kwibuka ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, umuryango w’abanyagasani wahisemo gufasha umukecuru w’inshike warokotse Jenoside.

Kibonke Clapton afatanyije n’abanyagasani bafashije umukecuru
Kibonke Clapton afatanyije n’abanyagasani bafashije umukecuru w’inshike warokotse jenoside

Abanyagasani n’itsinda riyobowe na Kibonke Clapton uzwi cyane nk’umunyarwenya muma filimi n’indirimbo zinyuranye hano mu Rwanda.

Kibonke Clapton afatanyije n’abanyagasani bafashije umukecuru
Aba ni abayobozi b’umuryango w’abanyagasani bayobowe na Kibonke Clapton

Iki gikorwa uyu muryango w’abanyagasani bakoze cyabereye mu murenge wa Nyamirambo, Akagali ka Gasharu, umudugudu wa Kagunga, aho bafashije umukecuru witwa Musabyeyezu Vestine warokotse jenoside akaba afite abana batanu.

Musabyeyezu Vestine warokotse jenoside
Musabyeyezu Vestine warokotse jenoside niwe wafashijwe
Musabyeyezu Vestine afite umwana w'umukobwa wabyaye
Musabyeyezu Vestine afite umwana w’umukobwa wabyaye

Iki gikorwa cyatekerejwe nyuma yuko abagize uyu muryango w’abanyagasani basabye ubuyobozi bw’umurenge kubereka umuntu utishoboye kugirango afashwe, niko kubereka Vestine maze baramufasha.

Mubyo bahaye uyu mukecuru harimo Ihene ebyiri, umufuka w’umuceri na Kawunga, umufuka w’ibishyimbo, isabune, igitenge, n’ibindi binyuranye biherekejwe n’ibahasha irimo amafaranga y’amanyarwanda angana n’ibihumbi mirongo itanu(50,000 Rwf).

Musabyeyezu Vestine yahawe ihene na Kibonke Clapton

Musabyeyezu Vestine yahawe n'ibindi bikoresho

Mu butumwa Clapton Kibonke yatanze harimo guhumuriza uyu mukecuru, aho yamweretse ko bazakomeza gufatanya muri buri kimwe, ndetse akaba akangurira urubyiruko runyuranye gukomeza gukora ibikorwa by’ubugwaneza kuko aribyo bizatuma u Rwanda rugera ku iterambere risesuye.

 Clapton Kibonke uyoboye umuryango w’abanyagasani
Clapton Kibonke umenyerewe mu nzenya niwe uyoboye umuryango w’abanyagasani

Vestine wahawe izi mpano byamurenze araturika ararira, maze ashimira byimazeyo uyu muryango w’abanyagasani, ndetse avuga ko ibyo yahawe bizamufasha kwibeshaho mu buzima bwe bwa burimunsi.

Esperance Nyirarukundo Ushinzwe imibereho y’abaturage mu kagali ka Gasharu yashimye cyane iki gikorwa avuga ko urubyiruko rwagakwiye gufatira urugero rwiza kuri uyu muryango w’abanyagasani ndetse ko mu bikorwa binyuranye bazajyamo abari inyuma.

Esperance Nyirarukundo Ushinzwe imibereho y’abaturage mu kagali ka Gasharu
Esperance Nyirarukundo Ushinzwe imibereho y’abaturage mu kagali ka Gasharu yashimye cyane iki gikorwa
Ngabo Leo uzwi nka Njuga nawe yari ahabaye
Ngabo Leo uzwi nka Njuga nawe yari ahabaye
Clapton na Kaisy bayoboye umuryango w'abanyagasani
Clapton na Kaisy bayoboye umuryango w’abanyagasani

Leave a Reply