Kigali: Abana batatu batwikiwe muri ruhurura, babiri barapfa

0
673

Imbere y’inyubako nshya ya CHIC mu mujyi wa Kigali rwa gati, ahahoze ari Eto Muhima, muri ruhurura ihari hatwikiwe abana batatu bikekwa ko bari inzererezi babiri muri bo bahita bitaba Imana undi arakomereka bikabije.

abana batwikiwe muriruhurura

Polisi ikibimenya yahise igera aho ibi byabereye ihita ifunga umuhanda, gusa ahagana saa moya n’igice nibwo wongeye gufungurwa. Umwana umwe w’inzererezi yavuze ko hari abantu babirukankanye mu ijoro we arahunga yihisha inyuma y’imodoka yari iparitse hafi n’ahahoze hakorera BDF naho bagenzi be basigara aho muri ruhurura. Uyu mwana muto washoboye kwihisha yavuze ko bagenzi be batwikishijwe lisansi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel, yemeje aya makuru y’itwikwa ry’aba bana, avuga ko kuri ubu iperereza ryatangiye, kugira ngo hamenyekane ababigizemo uruhare.

SP Hitayezu Emmanuel yagize ati : “Ntitwari twamenya niba aribo ubwabo babyikoreye cyangwa niba abandi babigizemo uruhare, gusa mu gihe cyo mu masaha ya saa kumi n’igice nibwo Polisi yamenyeshejwe ko hari ahantu hahiye yihutira kugerayo isanga ni umuriro uri kuzamuka mu muserege, hari abana babiri bari barimo barapfa undi umwe arakomereka. Ntitwari twamenya icyabiteye niba aribo hagati yabo bashyamiranye, niba se hari abandi babigezemo uruhare.”

Umwe mu bashinzwe kurinda umutekano kuri imwe mu nyubako yegeranye n’aho abo bana batwikiwe, yavuze ko byabaye mu masaha ya saa cyenda zo mu rukerera, bikozwe n’abanyerondo.

Yagize ati : “Babasanze hariya mu nzu, umwe ariruka baramufata batangira kumukubita, abereka hariya bagenzi be bari baryamye, nibwo batangiye kujombamo inkoni umwe agira ubwoba avamo aravuga ngo hasigayemo batatu ari nabo batwikiyemo.”

Leave a Reply