Ku myaka 16 umwana w’umunyarwanda arifuzwa n’amakipe akomeye arimo na FC Barcelone

0
5974

Mu Rwanda hagenda hagaragara impano zitandukanye ku bana bakiri bato, k’uburyo iyo witegereje ahazaza h’umupira w’amaguru mu Rwanda ubona hazaba hahagaze neza, ntakabuza ikipe y’u Rwanda izabasha gutwara ibikombe bikomeye.

Iradukunda Inky, umunyarwanda ukina ku mugabane w'iburayi

Iradukunda Inky ni umwana w’umunyarwanda ukina mu ikipe ya Aspire Academy yo mu gihugu cya Quatar, akaba afite yifuza kuzakabya inzozi zo gukora ibitangaza mu mateka ya ruhago ku isi nkuko yabitangarije umunyamakuru wa Touchrwanda.

Iradukunda yagiye ku mugabane w’i burayi mu mwaka wa 2014, ajyanywe n’ikipe ya Aspire ku masezerano y’imyaka itatu.

Iradukunda Inky, umunyarwanda ukina ku mugabane w'iburayi
Inky iyo ari mu myitozo akorana umurava

Mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda yatubwiye byinshi ku rugendo rwe ndetse atubwira ko yiteguye gukora ibikorwa byinshi bizatuma akomeza guhesha isura nziza u Rwanda, n’abanyamahanga bakabona ko rushoboye.

Iradukunda Inky ukina i burayi

Yagize ati “Hano ku mugabane w’i burayi nkigerayo ntago byari byoroshye kugirango mpamenyere bitewe n’imico inyuranye ndetse no kubana n’abantu utari usanzwe umenyereye, gusa ubu naramenyereye kandi nkora ibishoboka kugirango mbonere insinzi ikipe nkinira”

Iradukunda Inky
Iradukunda Inky mu myitozo

Yakomeje avuga ko ku mugabane w’i burayi hajya haba amarushanwa anyuranye harimo nkiryitwa Mic Tournament ribahuza n’amakipe akomeye nka FC Barcelone, Real Madrid, Bayern Munich n’izindi nyinshi, gusa aya yose akora uko ashoboye akayitwaramo neza cyane, akaba ari nabyo biri gutuma amakipe akomeye amwifuza.

Iradukunda Inky ni umwana w'umunyarwanda ukina mu ikipe ya Aspire Academy

Iradukunda Inky, umunyarwanda ukina ku mugabane w'iburayi
Ubwo bahuraga na Barcelone, yacenze umwana w’umuzungu amwereka igihandure asigara aryamye hasi

Inky arateganya gukomeza kwigaragaza ku mugabane w’i Burayi kugirango akomeze azamure impano ye ndetse akine no mu makipe akomeye.

Akomeza yemeza ko Arturo Vidal, Rafinha na Robert Lewandowski bashimye impano ye cyane ndetse bamwifuriza gukomeza gushyiramo umuhate

Iradukunda Inky ukina i burayi ari kumwe na Rafinha wo muri Bayern Munich
Iradukunda Inky ukina i burayi ari kumwe na Rafinha wo muri Bayern Munich
Iradukunda Inky, umunyarwanda ukina ku mugabane w'iburayi
Iradukunda Inky ari kumwe n’umwataka wa Bayern Munich, Robert Lewandowski

Iradukunda Inky, umunyarwanda ukina ku mugabane w'iburayi

Hano yarari kumwe na Arturo Vidal nawe ukina mu ikipe ya Bayern Munich

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO AGARAGAZA INKY MU KIBUGA

Leave a Reply