Kureka ingeso yo kwikinisha byarananiye, Nkore iki?

0
1210

Umukunzi wa Touchrwanda yaratwandikiye kugirango tumugire inama kubw’ikibazo gikomeye afite cyo kubura uko acika ku ngeso yo kwikinisha, iyumvire ubuhamya bwe maze umugire inama.

Ndi umusore w’imyaka 25 nkaba ntuye mu mugi wa Kigali, mu buzima bwanjye nakuze ntakunda kujya mu bandi, nkahora nigunze ntavuga byinshi n’inshuti zanjye sinziganirize.

Ubwo narimfite imyaka 15, umwana w’inshuti yanjye yanyeretse filimi y’urukozasoni(Porn) ndayikunda cyane nanjye ntangira kujya njya gushaka aho nzireba, kugirango nimare irari ryo gukora imibonano mpuzabitsina.

Bidatinze nashidutse nsigaye ngura ama CD ariho izo filimi nkayarebera mu rugo buri munsi, k’uburyo byageze aho ndaye ntayibonye numvaga nta byishimo mfite.

Nakomeje kujya nikinisha cyane, nkabikora mu gitondo, na ni mugoroba nkumva nibyo bimpaye umutuzo, rimwe na rimwe numvaga ibiganiro kuri Radio bivuga ububi bwo kwikinisha ariko simbihe agaciro.

Iyi ngeso imaze kungira imbata yayo kandi ndashaka kubivamo nkaba umugabo nkanashinga urugo rwanjye, ariko byananiye kubyikuramo, none mungire inama,nkore iki kugirango mbireke?

Wifuza kugirwa inama watwandikira kuri Email yacu ariyo:

Touchrwanda2014@gmail.com

Leave a Reply