Mcy Amandah yavuze ibigwi Perezida wa Repubulika

0
430

 Murengezi Asman uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Mcy Amandah ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeje kwigarurira imitima ya benshi kubw’ibihangano bye bikoranye ubwenge bikunzwe cyane muri iyi minsi.

Mcy Amandah yavuze ibigwi Perezida wa Repubulika

Amandah w’imyaka 22 ubusanzwe afite indirimbo nyinshi zinyuranye gusa muri iyi minsi yashyize hanze indirimbo ebyiri zivuga ibigwi nyakubahwa perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Izi ndirimbo ebyiri yashyize hanze zitwa Intore izirusha Intambwe, na Urasobanutse, imwe iri mu njyana ya Afrobeat uyu musore asanzwe aririmbamo, indi ikaba iri mu ngoma z’umuco wa Kinyarwanda, ubutumwa bukubiyemo ni ukuvuga ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho birimo iterambere rihambaye, umutekano, n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa byagezweho.

Mcy Amandah yavuze ibigwi Perezida wa Repubulika

Mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda yagize ati “Izi ndirimbo ebyiri nazishyize hanze mu rwego rwo kugaragaza uburyo nshyigikiye nyakubahwa perezida wa repubulika y’u Rwanda, ndetse nkaba nkangurira abanyarwanda bose kumushyigikira kuko ni intore irusha izindi zose intambwe”

Yasoje asaba abakunzi be n’abanyarwanda muri Rusange gukomeza kumushyigikira, bumva inama ziri mu bihangano bye kugirango bakomeze babibe imbuto y’urukundo n’iterambere murwa Gasabo.

Kanda hano wumve unareba indirimbo za Mcy Amandah

Leave a Reply