Mu kwitegura umwanzi, Ubushinwa bwashyize ahagaragara ubwato bwa rutura bwakwifashishwa mu ntambara

0
1737

Igihugu cy’Ubushinwa cyashyize ahagaraga ubwato bunini cyane bufite ubushobozi bwo kwikorera indege za gisirikare zirenga mirongo itanu mu rwego rwo gukaza ingufu z’igisirikare z’iki gihugu.

Ni ubwato bwa kabiri iki gihugu gitunze bufite ubushobozi buri kuri uru rwego nyuma y’ubwo bise Liaoning gusa akarusho kubu butarabonerwa izina nuko bwo bwakorewe imbere mu gihugu cyabo.

Ubu bwato bukaba biteganyijwe ko bugomba gushyirwa mu Majyaruguru ashyira iburasirazuba bw’iki gihugu ku cyambu cya Dalian aho byitezwe ko buzatangira gukoresha mu mwaka wa 2020 nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa leta.

Ibi bikaba bije bikurikirana n’umwuka mubi ndetse no kwegeranya ibitwaro bya kirimbuzi ku bihugu birimo Koreya ya Ruguru ndetse na Leta zunze ubumwe z’Amerika aho bari kubitereka mu nyanja iherereye mu majyepfo y’iki gihugu.

Aircraft carrier sets sail in Dalian
ifoto y’ubwato yashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa leta ku cyambu cya Dalian

Uretse leta zunze ubumwe z’Amerika zifite ubwato bunini cyane bwa gisirikare bushobora kwakira indege zigera kuri 60 igihugu cy’Ubushinwa cyije kibugwa mu ntege aho bafite bafite ubwato bubiri bushobora kwakira indege 50 buri bwato.

Leave a Reply