Rivers United ije gukina na Rayon Sport yasesekaye I Kigali

0
400

Ikipe ya Rivers United yo muri Nigeria yaraye igeze mu Rwanda aho ije gukina umukino wo kwishyura n’ikipe ya Rayon Sports muri CAF Confederation Cup.

Rivers United ije gukina na Rayon Sport yasesekaye I Kigali

Mu mukino ubanza, Rivers United yatsinze Rayon Sport ibitego bibiri k’ubusa, mu mukino wabereye muri Nigeria ku kibuga cya Yakuba Gorow cyo mu mujyi wa Port Harcourt.

Umukino wo kwishyura uzaba kuwa 6 utaha tariki ya 22 Matai kuri Stade Amahoro i Remera, akaba ari naho ikipe ya Rayon Sport irimo gukorera imyitozo.

Ubwo yasesekaraga I Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki ya 20 Mata 2017, umutoza wayo Eguma yatangaje ko bashaka kwerekana itandukaniro maze bagasezerera Rayon Sport mu irushanwa rya CAF Confederation Cup.

Rivers United ije gukina na Rayon Sport yasesekaye I Kigali
Bahise bafata imodoka berekeza kuri Hotel bazabamo

Leave a Reply