Umusore dukundana arifuza ko nandika tatuwage y’izina rye k’umubiri wanjye, nkore iki?

2
855

Umukunzi wa Touchrwanda yaratwandikiye ashaka kugirwa inama kubw’ikibazo gikomeye afite, iyumvire ubuhamya bwe maze umugire inama.

Ndi umukobwa w’imyaka 23, nakundanye n’umuhungu kuva mu bwana bwanjye turigana ndetse twari tunaturanye, abantu benshi bari bazi ibyurukundo rwacu, n’ababyeyi babizi, uyu musore kubwanjye ndamukanda nawe kandi arankunda bikabije, k’uburyo twizerana cyane ndetse tukajya tunapanga ko tuzabana

Tugeze muri kaminuza, twese twaratandukanye tujya kwiga ku bigo bitandukanye, gusa dukomeza gukundana ndetse nkajya mwibutsa ko tuzabana nk’umugore n’umugabo.

Hashize amezi make yambwiye kumukorera igikorwa kigoye cyane ndetse n’ubu nakiburiye amahitano, kuko yambwiye ko yifuza ko nakwiyandikaho tatuwaje y’izina rye k’umubiri wanjye, kugirango akomeze yizere ko nkimukunda, none nabuze icyo nkora.

Ndangira ngo mungire inama, ubuse nemere niyandikeho tatuwage y’izina rye k’umubiri wanjye cyangwa mbireke?

Wifuza Kugirwa Inama watwandikira kuri Email yacu ariyo:

Touchrwanda2014@gmail.com

2 COMMENTS

Leave a Reply