Umwana w’imyaka 8 ufite uruhu rumeze nk’amabuye akomeje kubabaza isi yose

0
1400

Mu gihugu cya Bangladesh, Umwana w’imyaka umunani akomeje kubabaza isi yose bitewe n’indwara arwaye ituma umubiri we ugenda uhinduka nk’amabuye uko bukeye uko bwije.

Umwana w’imyaka 8 ufite uruhu rumeze nk’amabuye akomeje kubabaza isi yose

Uyu mwana urwaye iyi ndwara yitwa Mehdi Hassan afite imyaka umunani(8), ngo agorwa cyane no kugenda cyangwa se gufata ikintu mu ntoki ze kubera ko ahita ababara cyane, akarira ndetse bikariza n’ababyeyi be.

Umwana w’imyaka 8 ufite uruhu rumeze nk’amabuye akomeje kubabaza isi yose

Umubyeyi wuyu mwana witwa Jahanara Begum yabwiye Dailymail ko Nyuma yo kubona ubuzima bugoye uyu mwana abamo, abagwaneza bakusanyije amafaranga yo kumutabara kugirango ashakirwe umuti ugabanya ububabare, ndetse warabonetse kurubu uyu mwana ashobora gufata ikintu cyoroshye mu ntoki, gusa umubiri wo uracyakomeje gufatwa niyi ndwara.

Umwana w’imyaka 8 ufite uruhu rumeze nk’amabuye akomeje kubabaza isi yose

Dr Rashid Ahmed wo mu ivuriro rya Dhaka yabwiye Dailymail ko imiti uyu mwana afata igira ingaruka nziza mu gihe cy’imyaka ine, yakomeje avuga ko iyi ndwara ifata umubiri ikawushengura bene kariya kageni yitwa Epidermolytic Hyperkeratosis, ubukana bwayo bukaba bushobora kugabanywa no kurya ibiryo birimo vitamini ndetse no kwisiga imiti ivura uruhu rw’umuntu.

Ubusanzwe iyi ndwara ifata abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 200,000 kugeza ku bihumbi 300,000 ku isi yose.

Leave a Reply